Polisi y’u Bugereki yabitangaje ku wa 17 Kanama 2026, igaragaza ko aba bageni ari Alexander Cromie na Marie Ebert, bari mu Bugereki mu kwezi kwa buki.
Kajugujugu yo mu bwoko bwa Bell 206, yakoze impanuka isigaje metero nke ngo igere aho yagombaga kugwa, ihitana abo bombi n’umupilote wabo wari Umugereki.
Aba bombi bari bafashe iyo kajugujugu bava mu Mudugudu wa Markopoulo hafi ya Athènes, berekeza ku Kirwa cya Sifnos gikundwa n’abakerarugendo.
Urwego rushinzwe umutekano w’indege mu Bugereki rwabwiye BBC ko rwatangiye iperereza ku cyateye iyo mpanuka, ndetse ko bari gukusanya ibimenyetso.
Ikigo Blackstone gicunga imari, ari na cyo Cromie yakoreraga cyagize kiti “Twababajwe cyane n’urupfu rubabaje rw’abantu batatu, barimo mugenzi wacu Alex Cromie n’umugore we Marie Ebert, bari mu birori by’ukwezi kwa buki. Cromie yakundwaga cyane n’abantu bose bari bamuzi ndetse n’abo bakoranaga muri Blackstone.”
Ebert yakoraga nk’impuguke mu Kigo gitanga ubujyanama cya Bain & Company. Iki kigo cyagize kiti “Twababajwe cyane no gusoma amakuru y’impanuka ibabaje yabereye mu Bugereki, ivugwamo umwe muri bagenzi bacu n’umugabo we. Twifatanyije n’imiryango yabo muri ibi bihe bikomeye cyane.”
Umuyobozi Wungirije w’Ikirwa cya Sifnos, Manolis Foundoulakis, wageze ahabereye impanuka nyuma gato y’uko iba, yavuze ko “nta kintu cyasigaye” kuri iyo kajugujugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!