Abo barimo abagabo cyangwa abagore basanzwe barashatse ariko bakagirana umubano w’ibanga n’abo bakorana, ku buryo bashobora no gutangira kuryamana.
Muri Nyakanga 2023, Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ‘Onepoll’ kibukorera ku baturage 2000 ba Amerika bafite akazi.
Mu babukoreweho, 40% by’abubatse cyangwa basanzwe bafite abakunzi, bavuze ko babaciye inyuma ku bo bakorana, 50% bavuga ko bagize ubuhehesi hagati yabo na bagenzi babo bo mu kazi.
Abagera kuri 57% batangaje ko uwo mubano w’ibanga bagiranye n’abo bakorana wangije uburyo bw’imikorere mu kazi, umusaruro batangaga ukagabanuka.
Kimwe cya gatatu cy’abakoreweho ubu bushakashatsi batangaje ko nyuma yo gutangira kugirana umubano w’ibanga n’abakozi bagenzi babo, nyuma bagiye bahita batangira kugira gahunda yo gutandukana kugira ngo batica akazi.
Gusa 43% bavuze ko abo bashakanye bakundanye biturutse mu mubano nk’uwo bagiriye mu kazi ubwo bakoranaga.
Abandi 58% bavuze ko bagiye bumva inkuru zihwihwiswa aho bakorera zivuga kuri bagenzi babo baba bafitanye umubano w’ibanga, 40% bavuga ko bagiye babangamirwa n’ukuntu bagenzi babo bakorana bagaragaza amarangamutima babafitiye babikoreye ku karubanda.
Umuiyanama mu Mitekerereze n’Imibanire y’Abakundana, Rhonda Milrad, mu 2019 yavuze ko impamvu mu kazi ari ho hantu abantu benshi batangirira kugira umubano w’ibanga urimo n’amarangamutima yabageza ku gukundana cyangwa kuryamana mu buryo bw’ibanga, ari uko ari ahantu bamarana umwanya munini bakagira byinshi bibahuza.
Ati ‘‘Ibi birumvikana kubera ko mu kazi ari ahantu abantu bakorana iruhande kandi amasaha menshi, bagahuzwa n’imishinga, bagakorana ingendo basangira ibyiyumviro n’amarangamutima, bigakuza ubucuti bwabo ndetse n’ibyiyumviro bagirirana.’’
Izindi mpamvu zigaragazwa ni uko akenshi bafatanya mu gukemura ibibazo bibugarije, buri wese akumva ububabare bwa mugenzi we kurusha undi muntu uri hanze y’aho bakorera.
Ni abantu kandi bakunze guhuza amasaha ya gahunda z’imibereho yabo ya buri munsi yaba ayo babyukiraho cyangwa ayo bavira mu kazi.
Milrad yavuze kandi ko nko ku bantu basanzwe bubatse iyo badafite umunezero no kunyurwa bari mu ngo zabo, baba bamwe mu bo byorohera ko bagirana umubano udasanzwe n’abo bakorana ku buryo babikora nko gushaka ibyishimo baburiye mu rushako rwabo.
Gusa avuga ko bigoye kumenya imibare ya nyayo y’abantu bajya mu mubano nk’uwo bari mu kazi, cyane ko benshi bawugira ibanga ku buryo utarabukwa ibyabo, abandi bakaba bashobora gutanga amakuru arimo ibinyoma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!