00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore 13 bapfa babyara buri munsi muri Mozambique

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 November 2022 saa 08:52
Yasuwe :

Nibura abagore 13 bapfa buri munsi muri Mozambique bazize ibibazo bifitanye isano no gutwita cyangwa kubyara nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Armindo Tiago yavuze ko ahangayikishijwe n’iyo mibare iri hejuru nubwo mu yaka yashize hari impinduka zakozwe.

Mu mpamvu nyamukuru z’izo mpfu harimo kuva amaraso menshi mbere mu gihe cyo kubyara cyangwa nyuma, ibibazo biterwa no gukuramo inda mu buryo butizewe, ubwandu bwa virusi itera Sida nk’uko Tiago yabivuze.

Ibi bibazo bigira ingaruka ziteza ibindi nk’uko inkuru ya BBC ibivuga. Urugero ni uko umwana wapfushije nyina mu gihe cyo kuvuka aba afite amahirwe ya 50 % yo kumara umwaka wa mbere agihumeka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages