Bamwe mu bagabo bavuga ko iyo babonye umugore cyangwa umukobwa ngo hari ibice bimwe na bimwe bahita banagaho ijisho. Ibice byahuriweho n’abagabo benshi ni uko ku ikubitiro babanza kureba amabere hagataho kureba ikibuno; mu gihe bake bareba isura n’ibindi bice bitandukanye, abandi ntibagire na kimwe barebaho.
Abagabo n’abasore bagira ibice runaka bibakurura ku bagore, rimwe na rimwe akaba ari na byo bashingiraho basaba umubano cyagwa urukundo.
Nk’uko abagabo batandukanye babidutangarije amabere n’ikibuno biza ku isonga mu kubakurura, dore ko hari n’abatibuka kureba isura.
Twaganiriye n’abagabo n’abasore bari hagati y’imyaka 20 na 45, hari ibyo bahurizaho. Amazina yabo turayahindura nk’uko babisabye.
Kanani John ati ’’Iyo mbonye umugore cyangwa umukobwa icya mbere ndeba ni amabere ye, sinkunda amwe manini cyane, nkunda ari mu rugero kandi ahagaze.’’
Murenzi na we yagize ati ’’Umukobwa udafite amabere manini ahagaze, ntagire ikibuno giteye neza ntiyankurura.”
Uwitwa Manzi Bruno we yadutangarije ko ibimukurura ku bakobwa bitandukanye n’ibikurura abandi, dore ko we yavuze ko akururwa n’ubwiza bw’intoki n’ikirenge, ibindi bikaza nyuma.
Nubwo abagabo batandukanye bakururwa n’amabere n’ikibuno, hari n’abandi bavuze ko bakururwa n’iminwa, inseko, ijwi, n’igihagararo, abandi ariko ngo ntacyo barebaho muri ibyo byose; barakunda gusa bakazabibona nyuma ko umukunzi wabo afite igice runaka cyiza by’umwihariko.



















TANGA IGITEKEREZO