Umugore umwe ku bagore babiri bageze mu myaka yo gucura, aba afite ikibazo cyo kubura ububobere mu gitsina igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo ‘IFOP’ cyo mu Bufaransa gikusanya ibitekerezo bya rubanda.

Topsante dukesha iyi nkuru yatangaje ko abagore bageze mu myaka yo gucura, ni ukuvuga hagati y’imyaka 41 na 51, abagera kuri 17% bagira ikibazo cyo kubura ububobere mu gitsina ariko ntibamenye icyabiteye.

Abagore bafite ikibazo cyo kubura ububobere mu gitsina ngo bazinukwa imibonano mpuzabitsina, banayikora bakababara.

Kubura ububobere mu gitsina biterwa no kugabanyuka k’umusemburo witwa ‘estrogène’ mu mubiri, by’umwihariko mu myaka yo gucura uyu musemburo ukaba ugabanyuka cyane.

Umugore ufite iki kibazo, akaba agirwa inama yo kwihutira kujya ku muganga w’inzobere mu kuvura abagore (Gynécologue) kuko ngo hari imiti ivura iki kibazo.

Abagore bafite iki kibazo kandi bagirwa inama yo kurya ibiribwa bikungahaye kuri Vitamine E, kuko bifasha umubiri gukora umusemburo wa estrogène wongera ububobere mu gitsina.