Imibare y’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza ko 80% by’abakuwe mu byabo n’ihindagurika ry’ibihe ari abagore kandi barimo n’abakora ubutabazi mu duce twibasiwe n’amapfa ndetse n’imyuzure.
Amasezerano yashyiriwe umukozo i Paris mu Bufaransa mu 2015, ategenya uburyo bwihariye bwo kongerera ubushobozi abagore nk’igice cy’abatuye Isi cyibasirwa n’ihindagurika ry’ibihe kurusha abandi.
Muri Afurika yo hagati, mu nkengero z’ikiyaga cya Tchad, aho 90% by’amazi yacyo agiye gukama, abantu bagaragara muri ako gace bajya gushaka aho bavoma amazi kure biganjemo ab’igitsina gore.
Umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’abagore bo muri Tchad, Hindou Oumarou Ibrahim, yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ati "Mu gihe cy’impeshyi, abagabo usanga basuhukira mu mijyi bagasiga abagore babo bita ku miryango. Iyo impeshyi ibaye ndende, abagore nibo bigiraho ingaruka bashakisha ibitunga imiryango.”
Umwarimu wigisha iby’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Kaminuza ya Rutgers, Jacquelyn Litt, yavuze ko mu 2005 ubwo inkubi y’umuyaga yiswe Katrina mu Mujyi wa New Orleans muri Amerika, abagore n’abana aribo bashegeshwe cyane n’ingaruka zawo.
Raporo ya Oxfam yagaragaje ko umutingito wa Tsunami wibasiye ibihugu birimo Sri Lanka, Indonesia n’u Buhinde mu 2004, ngo abagabo benshi babashije koga bararokoka ugereranije n’abagore barohamye bagerageza kurokora abana n’inshuti.
Loni ivuga ko hakenewe ingamba zihamye zo gufasha abagore mu kwirinda ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe nubwo umubare wabo mu bigo bifatirwamo ibyemezo kuri iki kibazo ukiri munsi ya 30%.



















TANGA IGITEKEREZO