Bamwe mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali bashavuzwa no kubona abagabo babo batashye batura imibi y’ibyo biriwe barya mu tubari kandi bo n’abana biyicira isazi mu maso.
Mu kiganiro IGIHE twagiranye na bamwe mu bagore babona abagabo babo badahahira ingo zabo, bavuga ko hari ubwo abagabo babo bataha bari gutura umubi w’ibitunguru n’inzoga kandi nta n’ifaranga babasigiye ngo bahahe ibiribwa.
Bemeza ariko ko iyo baturiwe imibi bigira nk’aho batabizi, kuko hari ubwo bibaviramo gutukwa cyangwa gukubitwa.
Nzamukosha Aliane utuye i Remera ahitwa mu Migina avuga ko nta kimubabaza nk’iyo yaraye yigaragura kubera inzara, umugabo agataha amuturira imibu y’ibitunguru na “borosheti”(Brochettes).
Yagize ati “ Nta kintu kibabaza nko kuba wabuze ibitotsi uri kwigaragura impande zose z’uburiri kubera inzara hanyuma ukumva umugabo aguturiyeho imibi y’ibitunguru na za brochettes”.
Ineza Jeannine we avua ko umugabo we atabimukorera ariko ko hari bagenzi be bamuganyira.
Ati gusa “ Ibyo ahanini bikunda gukorwa n’abagabo b’ibisambo, ndabizi bibaho pe! ku buryo hari n’abagabo badashobora gutaha batabanje kunyura mu kabari ngo bafate icupa n’akanyama kandi mu ngo zabo nta kintu bahasize cyangwa se biririye imvange”.
Kayisire Theogene we avuga ko biterwa n’uburyo uwo mugabo aba abanye n’umugore we.
Yagize ati “ Nigute se ushobora kuba ubana n’umugore wawe neza musangira akabisi n’agahiye muhuza urugwiro nta kintu mujya muhishana ngo umugabo akore ibyo, n’iyo abikoze aba ari mugabo mbwa kuko burya nta mugabo wanga umwana we.



















TANGA IGITEKEREZO