Umubare munini w’abantu babyaye abana batujuje igihe cyagenwe bibaza ahazaza h’abana babo, bamwe bagatekereza ko bashobora kugira ubushobozi buke mu byo kwiga mu ishuri n’imikurire ariko abashakashatsi babaremye agatima.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika ku bana bavutse batagejeje igihe mu Leta ya Florida kuva mu 1992 kugeza muri 2002.
Nk’uko topsante yabitangaje ngo abana bavutse batagejeje ibyumweru 37 barahangayikisha cyane ndetse n’ababyeyi babo bakibaza ku budahangarwa n’ubushobozi bw’umubiri bazagira mu gihe kizaza.
Ubushakashatsi bwabo bwagaragaje ko abana bakoreweho ubushakashti berekanye ko mbere yo kwinjira mu mashuri y’incuke baba baramaze kwishakamo ubushobozi bw’igihe baba barasigaye inyuma bakuranwa n’abaganga ngo buzuze igihe cyagenwe.
Uko gushaka gushyikira abandi bituma bajyana umuvuduko udasanzwe ku buryo batsinda neza mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Ni ubushakashatsi bwakorewe kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu by’abana bose bavukiye muri Florida.
Umushakashatsi Craig Garfield wo muri kaminuza ya Northwestern yakurikiranye abana bose bavutse muri Florida kuva mu 1992 kugeza 2002, ahari laboratwari yihariye mu gukurikirana abana kuva batangiye mu mashuri y’incuke kugeza barangije ayisumbuye.
Basanze mu bana basaga miliyoni bavukiye muri iyo Leta mu gihe cy’imyaka 10, umubare munini w’abavutse nyuma y’ibyumweru 25 ni ukuvuga bataruzuza byibura ibyumweru 37 na bo baratsindaga neza cyane kimwe n’abavutse bagejeje igihe.
Ikindi gitangaje babonye ni uko abana bavukiye ku byumweru 22 na 23 na bo batangiye amashuri y’incuke ku gihe kimwe n’abavutse neza nta gukererwa kubayeho.
Abashakashatsi bagize bati “Uretse kuba batsinda neza mu ishuri 1,8% byabo basanzwe bari mu bahanga ba mbere mu ishuri.”
Nubwo uwo mubare ari mutoya ugereranyije na 9,5% by’abana batsinda neza baravutse barengeje ibyumweru 40 na bo gutsinda kwabo kwaratunguranye muri ubwo bushakashatsi nk’abantu baba baratinze mu nda.
Ni ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyandika ku nkuru z’abana kitwa Jama Pediatrics bukaba bumara impungenge ababyeyi ko abana bavutse batagejeje igihe babasha na bo gutsinda neza.



















TANGA IGITEKEREZO