Gushaka abantu batinze, amakimbirane yo mu muryango no kutabonana kw’abashakanye biri mu bisigaye bituma ubuzima bw’abubatse ingo buba bubi.
Ubusanzwe ubushakashatsi bwinshi bushimangira ibyiza byo gushaka bukagaragaza ko gushaka ari ubuzima, ko birinda indwara z’umutima, byongera icyizere cyo kubaho bikanafasha mu gutekereza no kutagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Nubwo ari uko byari bisanzwe bizwi, hasohotse ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buvuga ko ibyiza byo gushaka bigenda biyoyoka uko iminsi ishira indi igataha.
Dmitry Tumin wayoboye ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 12373 bubatse ingo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bagiye bashakana mu bihe bitandukanye yagaragaje impamvu gushakana nta kamaro kanini bifite ku buzima buzira umuze nk’uko byari bimeze mu myaka yo hambere.
Yabajije abamaze kubana kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ine, abo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka icyenda ndetse n’abo kuva ku myaka icumi kuzamura kandi bavutse mu binyejana bitandukanye.
Hari abavutse hagati ya 1955 na 1964, abavutse hagati 1965 na 1974, ndetse n’abavutse hagati ya 1975 na 1984.
Abakorerwagaho ubushakashatsi bagombaga kugaragaza raporo mu buryo buhoraho mu nyandiko y’uko ubuzima bwabo buhagaze binyuze mu gushyira akamenyetso kuri buri kibazo babajijwe niba bigenda neza cyangwa se nabi.
Ibisubizo batanze byagiye bifasha abashakashatsi babona ko uko igihe kigenda gishira ari nako ibyiza by’ubuzima bw’abashakanye bigenda bigabanuka cyane.
Basanze ku bashakanye bakaba bamaze imyaka isaga icumi babana ubudahangarwa bw’umubiri wabo bukomeza kugaragara mu gihe ku bashakanye hagati ya 1975 na 1984 ari na ryo tsinda ryabajijwe rikaba ryaranizweho cyane, ibyiza byo gushakana ku buzima bwabo byaragabanutse uko imyaka ishira.
Dmitry Tumin agaragaza ko guhinduka k’umuco abo hambere bari bafite biri mu bituma akamaro ko gushakana kagenda kagabanuka.
Avuga ko kuba abantu bashakana batinze bituma bagera mu rugo maze hakababera ahantu h’umwiryane n’uburakari batishimiranye.
Yagize ati " Gusabwa byinshi mu muryango no ku kazi, kutabonana kw’abashakanye, amakimbirane yo mu muryango n’umunaniro ukabije ibyo nibyo bigira ingaruka ku bashakanye babonamo ubuzima bwabo bukaba bubi.”
Kuba nta kwishima kuri mu bashakanye benshi bibagiraho ingaruka ku buzima bwabo bakarwara indwara ubundi zitakagombye kubaho, aho akaba ariho abashakashatsi bashingiye bavuga ko nibura abatarashaka baba babayeho neza.



















TANGA IGITEKEREZO