Forbes Africa itangaza ko gucengera mu butunzi bw’Abanyafurika ari ihurizo rikomeye, byagera mu bihugu bivuga Igifaransa byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bikaba ibindi kuko ari igice cyakunze kwirengagizwa n’Itangazamakuru ry’Ubukungu.
Icyakora ibarura rya Forbes Africa ryatumye icyo gitangazamakuru kibasha kujya kigira ibyo kimenya muri uyu mwaka kikaba kigaragaza ko hagiye habaho izamuka riciriritse ry’ubukungu mu buryo bwatunguranye.
5. Ylias Akbaraly
Ylias Akbaraly wo muri Madagascar ni we uza ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’abaherwe bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, akaba ari we muyobozi mukuru w’imbumbe y’amasosiyete yitwa Sipromad.
Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 460 z’Amadolari ya Amerika.
4.Umuryango wa Rawji (La famille Rawji)
Ku mwanya wa kane haza umuryango wa Rawji ufite Banki ikomeye yitwa Rawbank muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyo banki yashinzwe n’abavandimwe batanu bakomoka mu gihugu cy’u Buhinde, ubu ikaba iyoborwa n’umwe muri bo witwa Mazhar Rawji, ndetse ikaba ifite amashami ahatandukanye muri RDC nko ku cyambu cya Matadi, Kinshasa na Lubumbashi.
Kugeza ubu umutungo wabo ubarurirwa muri Miliyoni 630 z’Amadolari ya Amerika.
3. Paul Fokam Kammogne
Ku mwanya wa gatatu haza Umunya-Cameroun Paul Fokam Kammogne w’imyaka 68. Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu icungamutungo, akagira impamyabumenyi y’ikirenga mu bumenyi bw’icungamari, yakuye muri Kaminuza ya Bordeaux mu Bufaransa mu 1989.
Mu 1987, Paul Fokam yashinze ikigo cy’imari icirirtse ‘CCEI-Bank’, aza kugira uruhare rukomeye mu gushyiraho ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse muri Cameroun, ubu akaba afite banki mpuzamahanga yitwa Afriland First Bank ifite amashami mu bihugu bitandukanye.
2. George Arthur Forrest
Ku mwanya wa kabiri haza Umunyecongo, George Arthur Forrest w’imyaka 76, ufite sosiyete zikora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku muyaga n’aturuka ku mazi, Ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda zikora ibiribwa ndetse n’ubwikorezi bwo mu ndege.
Uwo mugabo afite umutungo ubarirwa muri Miliyoni 800 z’Amadolari ya Amerika.
George Arthur Forrest yavukiye i Lubumbashi mu 1940, ku mubyeyi w’umunya-Ireland witwa Malta Forrest, washinze sosiyete yitwa ’Entreprise Générale Malta Forrest (EGMF)’ mu 1922 mu Ntara ya Katanga.
Iyo sosiyete yatangiye itwara abantu n’ibintu, iza guhindura ibikorwa byayo yigira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nyuma iza guhinduka iy’ubwubatsi.
1.Baba Ahmadou Danpullo
Ku isonga y’Abaherwe muri Afurika y’Abakoresha ururimi rw’Igifaransa munsi y’Ubutayu bwa Sahara, haza Baba Ahmadou Danpullo, Umunya-Cameroun bakunda kwita “Baba Socoba”, ufite ubutunzi bubarirwa muri miliyoni 940 z’Amadolari ya Amerika.
Uwo mugabo w’Umuyoboke w’idini ya Islam avuka mu bwoko bw’aba-Peuls, akaba umucuruzi ukomeye, ugaragara mu mishinga myinshi y’ubukungu n’imibereho myiza y’Abaturage ba Cameroun.
Baba Socoba yatangiye acuruza ifarini n’umuceli, none ubu ni umushoramari mu bigo by’itumanaho nka Sosiyete y’Itumanaho ya Nexttel, ya gatatu mu zikomeye zikorera muri icyo gihugu, aha akaba afitemo imigabane 30% igenzurwa n’indi sosiyete ye yitwa Bestinvet Cameroon (BestCam).
Uyu muherwe azwi cyane muri Cameroun nk’umutunzi w’imiturirwa myinshi haba muri icyo gihugu, muri Afurika y’Epfo, akagira n’imirima y’icyayi ahitwa Ndawara mu Majyaruguru y’Uburengerazuba, utuma uruganda rw’icyayi rwa Ndawara rwohereza icyayi gitubutse mu mahanga.
Uyu mugabo anafite Televiziyo yitwa DBS (Danpullo Broadcasting System), akaba umunyamigabane mu masosiyete ya leta nka Sodecom, Ibibuga by’Indege (ADC) ndetse ari no mu nzira zo kwegukana urundi ruganda rw’icyayi Cameroon Tea Estates (CTE) muri gahunda yo kwegurira bimwe mu bigo bya leta abikorera ku giti cyabo.
Afite imitungo itimukanwa mu bihugu bitandukanye nka Nigeria, mu Bufaransa, mu Busuwisi, ndetse no muri Afurika y’Epfo aho afite imiturirwa ibiri mu Mujyi wa Cape Town, na Marbre Towers iri mu Mujyi wa Johannesbourg, ureshya na metero 152 z’ubujyejuru, ukaba uwa gatatu munini muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO