Abenshi mu bakobwa batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko nta kintu kibabaza nko kubona umukobwa mwiza akundana n’umuhungu unutsa inkweto.
Nyuma y’aho bigaragariye ko hari bamwe mu bahungu banutsa inkweto cyane bitewe n’impamvu zitandukanye zaba iz’uburwayi cyangwa iz’umwanda ku buryo bibangamira na bagenzi babo cyangwa inshuti zabo z’abakobwa, IGIHE yagerageje kuganira na bamwe mu bakobwa bavuga uburyo kugira umukunzi unutsa inkweto ari kimwe mu bibabangamira.
Mukayisonga Asia utuye mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko mu buzima bwe atarigera akundana n’umuhungu unutsa inkweto gusa ko bitewe n’uburyo azi uko zinuka ahora asaba Imana kuzamurinda kugira umukunzi uzinutsa. Ati “Njye sindakundana n’umuhungu n’umwe unutsa inkweto kandi Imana izamundinde. Gusa hari umuhungu ukundana n’umukobwa w’inshuti yanjye witwa Fany ni we wa mbere unutsa inkweto kuko twigeze kujyana n’uwo mukobwa kumusura ariko umunuko nahasanze w’inkweto wari utumye nduka habura gato.”
Nadege Umurungi w’imyaka 27 utuye ku Kimironko, we yabwiye IGIHE ko nubwo bavuga ko urukundo ari impumyi yakundanye n’umuhungu amukunda cyane ariko bitewe n’uburyo yanutsaga inkweto ahitamo kumureka kuko yirirwaga arwara ibicurane bidashira.
Umurungi yagize ati “Sha njye sinakubeshya nakundanye n’umuhungu mukunda cyane birenze urugero ariko naje kumureka kubera uburyo yanutsaga inkweto cyane kuko kenshi iyo twabaga turi kumwe namenyaga ko ndi bubyuke narwaye ibicurane. Gusa bitewe b’uburyo namukundaga namubwiye ko igihe cyose azumva ko isuku ari yo soko y’ubuzima akajya amesa amasogisi ye n’inkweto ze tuzongera tugasubirana nta kabuza kuko ari cyo kidutanyije.”
Umurungi avuga ko atigeze yishimana n’uwo muhungu na rimwe mu gihe bakundanaga kuko bakundanye amezi atatu, kuko ngo akenshi iyo babaga ari bonyine yahitaga yumva umunuko w’inkweto uzamutse.
Nubwo hari abakobwa batandukana n’abakunzi babo kuko banutsa inkweto, hari abatibikora. Zamda Uwimana utuye mu Murenge wa Gitega, yabwiye IGIHE ko we yakundanye n’umuhungu unutsa inkweto cyane ndetse bikamubangamira; rimwe na rimwe ariko bitewe n’uko yamukundaga ntiyigeze amwanga kuko kenshi atumvaga uwo munuko.Yagize ati “Erega iyo ukunda umuntu hari ibyo wirengagiza pe! Njye nakundanye n’umuhungu unutsa inketo ku buryo hari abagiraga ngo hari igisimba cyapfiriye iwe ariko bitewe n’uko namukundaga sinigeza ntekereza no kumureka bitewe n’ibyo.”
Urukundo rw’umusore n’umukobwa rushobora gusenyuka nk’uko bikunze kugaragara ahantu hatandukanye. Biba bitangaje cyane binagoye kubyumva, iyo urwo rukundo rwaba ruzize inenge iri ku muhungu bikamuviramo kwangwa.



















TANGA IGITEKEREZO