Ni ibyatangajwe n’abashakashatsi bakaba n’abarimu b’Isomo ry’Ubukungu muri Kaminuza ya Emory yo muri Georgia barimo Professor Hugo M. Mialon na Andrew M. Francis.
Bagize bati ‘‘Abakundana bakora ubukwe buhendutse, usanga buri umwe ahuza na mugenzi we cyane’’.
Aba bashakashatsi bagaragaje ko abashakanye bagakora ubukwe budahenze usanga batagira byinshi bibaremerera bibasaba amafaranga menshi nyuma y’ubukwe, bikabafasha kubana mu mahoro ndetse n’urugo rwabo rugakomera.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage 3151 bo muri Amerika bubatse ndetse n’abigeze kubaka nyuma bagatandukana n’abari abafasha babo, bukorwa binyuze mu kubabaza ibibazo.
Icyo gihe mu makuru yakusanyijwe yagaragaje ko abagore bakoze ubukwe bufite agaciro ka 20.000$, ni ukuvuga asaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, bahanye gatanya n’abagabo babo ku kigero cya 1.6 kurusha abakoze ubukwe bufite agaciro k’ari hagati ya 5000$ na 10.000$.
Ni mu gihe abakoze ubukwe bufite agaciro kari munsi ya 1000$ byagaragaye ko gatanya zabo zari ziri ku kigero cyo hasi cyane.
Aba bashakashatsi bagaragaje ko ibyo babonye bihabanye cyane n’ibyo sosiyete zitegura ubukwe zamamaza zigaragaza ko gutegura ubukwe bw’agatangaza kandi buhenze ari byo bishobora gutuma abashakanye bishima ndetse bakarambana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!