Abakora uburaya ahavugwa ko hiyubashye mu Mujyi wa Kigali muri iki cyumweru dusoje, ni ukuvuga guhera kuwa Mbere, bari bakubye ibiciro inshuro zigera ku icumi.
Mu ijoro ryo kuwa 22 rishyira iryo kuwa 23 Gicurasi 2014, umunyamakuru wa IGIHE yazengurutse tumwe muri utu tubari n’utubyiniro bivugwa ko twiyubashye, ahasanga ibiciro bisumba kure ibimenyerewe n’abagabo bakunda kwitabaza abakora uyu mwuga bivugwa ko ari wo ushaje kurusha indi yose yabayeho mu mateka y’isi.
Nubwo kugera kuri ayo makuru byasaga nk’ibigoranye kuko abenshi mu bawukora bitwikira ijoro, byabaye ngombwa ko umunyamakuru wa IGIHE yigira nk’umukiriya kugira ngo abashe kumenya aya makuru. Muri iyi nkuru, arabara uko byari byifahe muri iryo joro.
Burya iminsi yose ntisa, ijoro ryo Kuwa Kane tariki 22 Gicurasi sinzaryibagirwa bitewe n’ibintu bitandukanye nariboneyemo.
Kuri uwo munsi navuye ku kazi mbere y’amasaha ateganijwe kugira ngo mbanze nduhuke. Ubwo nageragezaga kuruhuka sinabibashije kuko nabuze ibitotsi, gusa navuye mu buriri ahagana saa tatu n’igice z’ijoro
Maze kwitunganya nk’abandi bantu bose basohotse, nafashe inzira nerekeza i Remera ahitwa mu Migina hakunze kuvugwa ko haba hashyushye cyane mu mpera z’icyumweru, ndetse hakavugwaho kugira umubare munini w’indaya. Ubwo nafashe moto kugira ngo mbashe kugerayo vuba.
Burya ibiba mu masaha y’ijoro ni amateka! Ibyo nabonaga mu nzira ni agahomamumwa.
Ese mu nzira yahuye n’iki?
Nkiri kuri moto nagendaga mpura n’abakobwa benshi beza kandi batandukanye bicuruza bari kugana mu tubari n’utubyiniro, yewe no mu mahoteli atandukanye ahenze bagiye gushakisha abagabo.
Ku bwanjye muri iryo joro ibyo nabonaga byasaga nk’ibinyereka ko iminsi ya nyuma yegereje kuko mu bo nabonye nta mukobwa nabonye wambaye imyenda miremire cyangwa itamufashe ngo imugaragaze uko ateye dore ko hari n’abo nabonye bashobora kuba batambara imyenda y’imbere (bitewe n’ukuntu yihengeka h’epfo y’umuhanda agahita asoba atabanje kumanura imyenda nk’ibisanzwe,…) hakaba hari n’abo nabonaga bari gusambanira mu nzira.
Nkigera mu Migina, ako kanya indaya imwe yahise inyegera, ariko nkabona arasa nk’ushima ku myanya ye y’ibanga akansaba ko nahamushimira, ndamusubiza nti "Imana ikundinde".
Uyu mukobwa waje kumbwira ko yitwa Umuhoza Divine yambwiye ko afite amazi menshi, aho yambwiraga ko niba ntabikunda ntakwirirwa nkomeza kumuvugisha.
Simbabeshye nahise nkubitwa n’inkuba ndetse ndatungurwa cyane, ariko bitewe n’umwuga nkora w’itangazamakuru byabaye ngombwa ko ngira amatsiko yo kumenya igiciro akorera bitewe kuri serivisi yavugaga ko atanga.
Yahereye ku bihumbi 30 ariko asoza ansaba ko namuha ibihumbi 4.
Ibi byanyeretse ko abakorera uyu mwuga mu Migina bashobora kuba bahendutse ariko mugenzi we wari hafi aho arekereje ngo ninaniranwa n’uwo aze guhita anyegera yamuciye mu ijambo, ati: "Ubu se ntubona ko hari abanyamahanga benshi bavanzemo n’abazungu? Ubu n’amadolari ari gukora hano wowe ukizanisha ibihumbi 4 genda uyagure isenene”.
Nahise nerekeza ku Kimihurura ahari akabyiniro gakunzwe cyane n’urubyiruko, hagakunda no kuba abakobwa bicuruza ngo ndebe ko naho ibiciro byazamutse mbageze nganira n’umwe muri abo wiyitaga Hawa, mwereka ko ntari Umunyarwanda ahubwo nigira Umunyamahanga ukomoka muri Nigeria kandi ko namukunze.
Yagize ati “Ufite se amadolari 500? Ariko agahungu keza nkawe unyihere amadolari 400 gusa kandi buri kintu cyose ndakigukorera, yewe uranahava wamaze koga, ndanagutegurira ifunguro rya mu gitondo”.
Yatangiye kunyegera ashaka kunkorakora, ni bwo mwiyatse amfata ukuboko aransohokana.
Tugisohoka twakubitanye n’undi mukobwa wahise atwitambika hagati ambwira ati “Njye mfite imodoka yanjye ngwino umpe amadorari 300 gusa."
Ibi byanteye amatsiko cyane, ndibwira nti ni byiza ko musura nkareba ubuzima abayeho butuma aca amafaranga agera ku madolari 300.
Tukigera iwe, yanzaniye umutobe w’amacunga atangira kunguyaguya ariko ashaka kureba amafaranga mfite kuko yankorakoraga ku mufuka.
Yansabye ko nabanza kumwishyura mbere yo kugira ikindi dukora ati “Yashyire aho ku meza."
Nahise musaba ko yandeka nkajya aho bavunjishiriza amafaranga y’amahanga ansaba ko musigira amadolari 100 ngo andi nyamuhe ngarutse ndamwangira.
Ibi byambagaho nsigaranye amafaranga yo gutega moto iza kunsubiza iwanjye.
Nahise nsohoka ndagenda mubwira ko ndagaruka.
Umwe mu basore twaganiriye yatangarije IGIHE ko hashize icyumweru cyose aba bakobwa bicuruza barazamuye ibiciro.
Uwiyise Olivier yagize ati “Erega indaya na zo zamenye ubwenge, ziyobewe iki se? Nazo zizi ko muri iki gihe abanyamahanga ari benshi mu gihugu, uragira ngo ubu hano hari indaya wapfa kubona utahana y’ibihumbi 50 cyangwa 100?”
Icyo nabashije kubona ni uko bitewe na gahunda nyinshi zikurura abantu gusura igihugu, hari abakobwa benshi bakora uyu mwuga kandi badasanzwe bawukora, ahubwo ari ukugira ngo bakuremo amaronko.



















TANGA IGITEKEREZO