00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi mu bakozi biba abakoresha babo: Ubushakashatsi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 31 January 2023 saa 05:49
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura abakozi 75% biba abakoresha babo rimwe mu buzima, babitewe za zimwe mu mpamvu zitandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Kessler International gicunga umutekano kikanakora iperereza, buvuga ko abakozi banga abakoresha babo babiterwa n’amazerezano abo bakoresha baba barabahaye ariko ntibayuzuze.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abo bakozi batiba amafaranga, ahubwo bakoresha ubundi buryo bwose bushoboka, cyangwa se bagatwara ikindi kintu cy’agaciro ariko badakoze ku mafaranga.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze muri 2013 bukorerwa ku bantu 500, abagera kuri 95% mu babukoreweho bemera ko bibye akakoresha babo.

Umwanditsi John Clark, mu gitabo cye yise ‘‘Theft by Employees” cyasohotse muri 2017, na we yagaragaje uburyo butangaje abakozi biba abakoresha babo ‘igihe’, ndetse n’ibikoresho by’agaciro, biba mu biro byabo cyangwa iby’abakoresha babo.

Abo bakozi babeshya abakoresha babo igihe bamaze ku kazi bakavuga ko bakoze amasaha menshi, kandi bakoze make, ayandi bakayakoramo ibindi bibafitiye inyungu bidafite aho bihuriye n’ako kazi.

Ubushakashatsi bwa Kessler International buvuga ko nibura abakozi bagera ku 10% ari bo bashobora kurinda bava mu kazi bakoraga, batagerageje kugira icyo biba abakoresha babo.

Ubushakashatsi bwakozwe na Association of Fraud Examiners bwo, bugaragaza ko 70% by’abo bakozi bahita bishora mu bikorwa bifitanye isano na ruswa kugira ngo babone uko binjiza amafaranga bakiri muri ako kazi.

Hagaragajwe ko abakozi bamwe na bamwe bakora amanyanga agamije guhombya abakoresha babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages