Abakozi bakora akazi ko mu rugo, baba bazi byinshi bibera mu ngo bakoramo ndetse hakaba n’ibyo bamenya ku mugabo cyangwa umugore uwo bashakanye atazi.
Uku kumenya amabanga menshi y’urugo rero bamwe bibarinda kwirukanwa no kubwirwa nabi bya hato na hato, kuko abakoresha baba bibwira ko uwo mukozi yirukanwe yamena ayo mabanga, ariko ntibibabuza kuyamena iyo bahuye na bagenzi babo bakora akazi kamwe.
Mu ngo zikoresha abakozi bo mu rugo haberamo byinshi, bimenywa n’abakozi bakoramo hamwe na ba nyir’urugo gusa. Ibi bigatuma bamwe mu bakozi baramba mu kazi kubera ko baba babitse amabanga y’urugo atandukanye, ba shebuja bigatuma babafata nk’amata y’abashyitsi kubera iyo mpamvu, nubwo bamwe bitababuza kuyamena.
Bamwe mu bakozi bo mu rugo bakora mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, bavuga ko baba bazi byinshi bibera mu ngo bakoramo, dore ko bamwe muri bo baba bafite uburambe muri ako kazi ko mu rugo.
Muri iki gihe cy’impeshyi hirya no hino mu mujyi wa Kigali havugwa ibura ry’amazi, ibi bigatuma abakozi benshi bajya gushaka amazi kure bagahura na bagenzi babo. Uku guhura kw’abakozi bakora mu ngo hirya no hino bituma baganira ku tuntu n’utundi, cyane cyane ku bibera mu ngo bakoramo, nk’uko abaganiriye na IGIHE babitangaje.
Janette amaze imyaka itatu akora akazi ko mu rugo mu Murenge wa Kigarama akarere ka Kicukiro yagize ati”Ahantu nkora umugabo arara mu cyumba cye umugore nawe akarara mu cye, nta kwezi gushobora gushira atahukanye, kubera inkoni akubitwa n’umugabo”
Zura na we ati ”Ariko ahantu nkora umugore waho ni igisambo, uzi ko iyo baguze inyama azikata azibara, iyo habuzemo n’imwe, ahita agukata ay’ikiro cyose.”
Regisi na we yavuze ko amaze imyaka isaga itanu akora akazi ko mu rugo, ariko amabanga abitse atandukanye nayo abakobwa baba babitse kuko ngo we, amabanga abikiye nyirabuja atuma umushahara we wongerwa uko bwije n’uko bukeye.
Yagize ati ’’Hari igihe bosi yari yaragiye mu rugendo rw’akazi, yamazeyo ukwezi murumuna we uba aho ngaho yararanaga na mabuja. Mabuja yaje kubona ko nabibonye ko bararana, none uko bwije ni ko anyongeza amafaranga no ntazabivuga.”
Aba bakozi bavuga ko nubwo rimwe na rimwe bavuga ibibera mu ngo bakoramo, iyo bigeze ku bakoresha babo ngo bahura n’ibibazo bitandukanye birimo no gukubitwa bazira ko bamennye ibanga.



















TANGA IGITEKEREZO