00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakunda gufata ’voice message’ kuri Whatsapp bashyiriweho uburyo bushya

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 25 December 2021 saa 07:31
Yasuwe :

WhatsApp yashyize igorora abantu bakunda kwifata amajwi batanga ubutumwa bakoresheje uru rubuga (voice message) aho bazajya babasha kwiyumva mbere yo kohereza ijwi.

Ibi bitandukanye n’ibyari bisanzwe kuko umuntu yifataga ijwi akabasha kuryumva igihe ryamaze kugera k’uwo aryoherereje.

Uru rubuga rwifashishije Twitter rwatangaje ko umuntu azajya abanza kumva ijwi mbere yo kuryohereza ku buryo ashobora no kurisiba igihe yumva yavuze ibyo atashakaga kuvuga.

Aramutse ashatse gufata ‘voice message’ afite ‘smartphone’ azajya akora ahasanzwe hafatirwa ijwi, agumisheho urutoki gato ubundi azamure ahite arekura ubundi yifate ijwi bitabaye ngombwa ko akomeza gufata kuri telefone.

Narangiza kuvuga ubutumwa ashaka gutanga, azajya akora kuri ‘button’ y’umutuku ijwi rihagarare. Nashaka kuryumva azajya akora ahari akamenyetso ka ‘play’ aryumve, ahitemo kuryohereza cyangwa kurisiba.

Benshi mu bakoresha WhatsApp bishimiye ubu buryo, bamwe basaba ko hashyirwaho n’ubundi buryo burimo kuterekana ko umuntu ari gukoresha WhatsApp (online), aho umuntu yakanda mu gihe yakunze ikintu (like) nk’uko bimeze ku zindi mbuga nka Instagram na Twitter ndetse n’ibindi.

Abifata amajwi mu gihe batanga ubutumwa kuri Whatsapp bashyiriweho uburyo bwo kumva ijwi mbere yo kuryohereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages