00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakunzi b’abapadiri bandikiye Papa basaba kwemererwa gushyingiranwa nabo

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 20 May 2014 saa 05:45
Yasuwe :

Itsinda ry’abagore bakundana n’abapadiri bandikiye Papa Francis bamusaba kuvugurura itegeko rya kiliziya Gatolika ribuza abapadiri kurongora.
Aba bagore bagera kuri 26 nibo basinye kuri iyi baruwa boherereje umushumba wa Kiriziya Gaturika ku Isi.
Bavuga ko bakundana n’Abapadiri mu ibanga, bakaba basaba Papa ko yahindura itegeko, abapadiri bagahabwa uburengenzira bwo gushaka abagore.
Ibyo banditse muri iyi baruwa biragira biti « Turi abagore bo mu bice byose byo mu Butaliyani n’ahandi (…)

Itsinda ry’abagore bakundana n’abapadiri bandikiye Papa Francis bamusaba kuvugurura itegeko rya kiliziya Gatolika ribuza abapadiri kurongora.

Aba bagore bagera kuri 26 nibo basinye kuri iyi baruwa boherereje umushumba wa Kiriziya Gaturika ku Isi.

Bavuga ko bakundana n’Abapadiri mu ibanga, bakaba basaba Papa ko yahindura itegeko, abapadiri bagahabwa uburengenzira bwo gushaka abagore.

Ibyo banditse muri iyi baruwa biragira biti « Turi abagore bo mu bice byose byo mu Butaliyani n’ahandi ku Isi, buri wese muri twe akundana cyangwa yifuza gukundana n’umupadiri».

Iyi nkuru dukesha The Times, aba bagore bakomeza bavuga akababaro kabo, ko kuba badashobora kubaho ubuzima bwuzuye, bakaba basaba kubonana na Papa Francis.

Papa Francis yigeze kuvuga ko ashyigikiye ko abapadiri batarongora, ariko mu 2010 yavuze ko bishoboka ko yahindura ibitekerezo bye.

Bivugwa ko mu Butaliyani abapadiri bagera ku bihumbi bitandatu bakivuyemo bararongora, abagera ku bihumbi 33 bo baracyari abapadiri bakora imirimo y’abihaye Imana.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages