00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu 10 bashaje kurusha abandi ku isi

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 22 February 2016 saa 01:23
Yasuwe :

Isi igizwe n’ibihugu birenga 190, kandi buri cyose gifite ukiyobora, hari ibifite Perezida, Umwami cyangwa se umwamikazi, hari n’ibiyoborwa n’ibikomangoma.

Mu bihugu byinshi, hakunze gushyirwaho imyaka isabwa ngo umuntu ajye ku mwanya runaka w’ubuyobozi, ariko ahenshi nta myaka bagira umuntu akwiye kuba afite ngo ave ku buyobozi, apfa kuba agishaka kuyobora, cyangwa se agikenewe n’abaturage .

Ni ku bw’iyo mpamvu Ikinyamakuru The Guadian dukesha iyi nkuru cyakoze urutonde rwa’abakuru b’ibihugu bitandukanye ku isi, gitoranyamo 10 ba mbere bashaje (bafite imyaka myinshi ) kurusha abandi.

1. Robert Mugabe wa Zimbabwe

Robert Mugabe uruzuza imyaka 91 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2016, ni we mukuru w’igihugu ushaje kurusha abandi ku isi.

Mugabe yatangiye kuyobora Zimbabwe guhera tariki ya 22 Ukuboza 1987.

Kugeza muri Nyakanga 2015, Mugabe yari ku mwanya wa kabiri mu bakuru b’ibihugu bashaje,kuko umwanya wa mbere wari ufitwe na Perezida wa Israel Shimon Peres waje kwegura afite imyaka 90.

Magingo aya, Mugabe ntiyifuza kurekura ubutegetsi nubwo hakomeje kuvugwa byinshi ku bijyanye n’ubuzima bwe butameze neza muri iki gihe.
2. Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II

Umwamikazi Elizabeth II azuzuza imyaka 89 muri Mata 2016. Yagiye kuri uwo mwanya mu 1952. Igitangaje ni uko bamwe mu bagize Guverinoma y’u Bwongereza bari bataravuka muri icyo gihe.

Uyu mwanya ariho ntawe uteze kuwumusimburaho.Benshi bakomeje gutegereza ko yakwegura,ariko byabaye iby’ubusa kuko azawukurwaho n’urupfu gusa.

Elizabeth II, ubundi azwi ku izina rya Elizabeth Alexandra Mary, yavutse ku tariki ya 21 Mata 1926.

3. Beji Caid Essebsi wa Tunisia

Mohamed Beji Caid Essebsi w’imyaka 88 ni umunyepolitiki wo muri Tunisia wabaye Perezida guhera mu mpera z’ Ukuboza 2014 kugeza ubu.

Yamaze hafi imyaka 50 yose mu bya politiki mu Mujyi wa Tunis, aho yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 1981 kugeza mu 1986, ndetse akaza no kuba Minisitiri w’Intebe wa Tunisia kuva muri Gashyantare 2011 kugeza mu Ukuboza 2011.

Ku ngoma ye,Tunisia ni cyo gihugu cyabashije kugumana ubudahangarwa mu byerekeye politiki n’umutekano.

4. Abdul Halim of Kedah wa Malaysia

Uyu mukambwe w’imyaka 87 ni na we mukuru w’igihugu ufite izina rirerire kuko ubusanzwe yitwa Almu’tasimu Billahi Muhibbuddin Tuanku Alhaj sir Abdul Halim Mu’adzam Shah Ibni Almarhum Sultan Badlishah.

Uyu ni Sulutani( umwami mu bihugu by’abayisilamu) wa 25 wa Kadah. Uyu mwanya yawugiyeho kuva mu 1957. Akazi ke ahanini ni ako guseruka mu birori, kuko imirimo y’ubuyobozi usanga ahanini ikorwa na Minisitiri w’Intebe.

5. Bhumibol Adulyadej wa Thailand

Uyu mwami wa Thailand afite imyaka 88, akaba anamaze igihe kinini ku buyobozi kuko yimye ingoma mu 1946.

Umwaka ushize Bhumibol yararwaye araremba ndetse ajyanwa mu bitaro, kugeza ubwo yanarahirije abacamanza mu bitaro i Bangkok.
Amategeko yo muri Thailand ahana umuntu umwandikaho ibintu byinshi ,bityo Ikinyamakuru The Guardian dukesha uru rutonde nacyo nticyamwanditseho byinshi.

6. Sabah al-Ahmad al-Jaber al-Sabah wa Kuwait

Sabah al-Ahmad al-Jaber al-Sabah w’imyaka 85 ni umwami wa gatanu wa Kuwait, akaba amaze imyaka 9 arahiriye kuyobora icyo gihugu. Mbere yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihe cy’imyaka 40.
7. Raúl Castro wa Cuba

Ku myaka 84, ayoboye Cuba hafi imyaka 10, kuko yaje asimbura mukuru we Fidel Castro. Raúl yigeze no kuba Minisitiri w’ingabo mu gihe cy’imyaka 50. Yivugiye ko azava ku buyobozi mu 2018.

8. Paul Biya wa Cameroon

Paul Biya w’imyaka 83 amaze hafi imyaka 33 ku butegetsi, akaba avuga ko aziyongeza nibura indi manda y’imyaka itanu.

9. Akihito w’u Buyapani

Akihito w’imyaka 82, yagiye ku bwami nyuma y’urupfu rwa se Hirohito, watanze mu 1989.

Akazi ke ahanini kibanda ku birori, gusura ibindi bihugu bya Asia ,asaba imbabazi ku makosa u Buyapani bwaba bwarakoze mu bihe by’intambara.
10. Salman bin Abdulaziz Al Saud wa Arabie Saoudite

Salman bin Abdulaziz Al Saud w’imyaka 80 ni umwami wa Arabie Saoudite. Yabaye uwungirije Guverineri, anaba Guverineri wa Riyadh mu gihe cy’imyaka 48 kugeza mu 2011.

Salman bin Abdulaziz Al Saud ni umuhungu wa hafi wa Abdulaziz ibn Saud washinze ubwami bwa Arabia Saoudite. Yasimbuye mukuru we Abdullah bin Abdulaziz watanze ku wa 23 Mutarama 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages