Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamerika w’inzobere mu by’imico n’amateka, Gilbert Herdt, nyuma yo gusura ubu bwoko, iyo abana b’abahungu bageze ku myaka iri hagati y’irindwi n’icumi, bamburwa ba nyina maze bakajyanwa mu gace kihariye karimo abantu b’igitsina gabo gusa.
Impamvu Aba-Sambia babigenza batyo ni uko bizera ko abagore bagira icyitwa “tingu” cyangwa se imbaraga zidasanzwe zo kuyobya ibitekerezo by’abagabo. Uwo mwiherero ukorwa mu gihe kiri hagati y’imyaka 10 na 15 kandi ukagira ibyiciro bitandatu, utuma abahungu bato babasha kwiga imico ya kigabo n’uko bagomba kwitwara.
Mu cyiciro cya mbere cyitwa “Maku” n’icya kabiri cyitwa “Imbutu” batobora amazuru y’abana b’abahungu bakoresheje igiti kugira ngo biyeze amaraso ya ba nyina. Nyuma yaho bambikwa imyambaro ijyanye n’imihango maze bagatangira kubyina.
Uko bugenda bwira, abahungu bakuru bashyira ibitsina mu kanwa k’abato maze basohora bakanywa amasohoro yabo bita “jurungdu” kugira ngo abafashe kuba abagabo.
Icyiciro cya gatatu cyitwa “Immangwi” kijya kugera abo bana b’abahungu bafite imyaka iri hagati ya 13 na 16 kandi ntibakomeza kunywa amasohoro ya bagenzi babo, ahubwo batangira kwigishwa ibijyanye no gushaka abagore.
Icyiciro cya kane cyitwa “Nupusha” n’icya gatanu cyitwa “Taiketnyi” biba abo bahungu baramaze gushaka abagore maze bakongera gutoborwa amazuru hifashishijwe ibiti, mu gihe icyiciro cya gatandatu cyitwa “Moondung” kiba nyuma y’uko abagore babo babyaye abana b’imfura.
Iyo umwana w’umuhungu arangije ibyo byiciro byose, ni bwo aba abarwa nk’umugabo wuzuye n’indwanyi y’ubwoko bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!