00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana n’umugabo we hamwe n’umusambane mu nzu imwe

Yanditswe na

Emma-Marie umurerwa

Kuya 8 May 2013 saa 01:59
Yasuwe :

Maria Vogel w’imyaka 33 y’amavuko, ukomoka ahitwa Bulawayo muri Zimbabwe abana mu nzu n’abagabo babiri, umwe basezanye byemewe n’amategeko n’undi w’umusambane kandi bose babiziranyeho uko ari batatu.
Aba bagabo bombi babaye inshuti bemera ko bakwiye kuba mu nzu imwe, kugira ngo baruhure umugore wahora mu nzira ava kuri umwe ajya ku wundi.
Daily Mirror dukesha iyi nkuru ivuga ko Maria abana n’abagabo be babiri Butzki Paul bakundanye mbere, na Peter Gruman bakundanye afite (…)

Maria Vogel w’imyaka 33 y’amavuko, ukomoka ahitwa Bulawayo muri Zimbabwe abana mu nzu n’abagabo babiri, umwe basezanye byemewe n’amategeko n’undi w’umusambane kandi bose babiziranyeho uko ari batatu.

Aba bagabo bombi babaye inshuti bemera ko bakwiye kuba mu nzu imwe, kugira ngo baruhure umugore wahora mu nzira ava kuri umwe ajya ku wundi.

Daily Mirror dukesha iyi nkuru ivuga ko Maria abana n’abagabo be babiri Butzki Paul bakundanye mbere, na Peter Gruman bakundanye afite umugobo. Uwo mugore yabyaye abana babiri Laura w’imyaka 16 na Amy w’imyaka 12.

Afite imyaka 15 y’amavuko Maria, yamenyanye na Butzki Paul, akiri mu ishuri nyuma y’imyaka ibiri amutera inda y’imfura ye Laura.

Bashakanye byemewe n’amategeko mbere yo kubyara umwana wabo wa kabiri w’umukobwa (Amy) mu mwaka wa 2006.

Maria avuga ko yakundanye n’umugabo wa kabiri bahuriye ku kazi, ati "Paul yamaze amezi atandatu nta kazi afite, imibereho yacu yari imeze nabi, ndetse no mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina twari tubanye nk’aho ndi mushiki we. Muri icyo gihe ku kazi baduhaye umuyobozi mushya[ Peter Gruman] ubwo nasuhuzanyaga nawe nahise numva mpindutse muri njye.’’

Akomeza avuga ko mu imyaka 13 ashakanye n’umugabo we bakundanye bakiri bato, atigeze na rimwe atekereza ko ashobora kubana n’undi mugabo, ariko uwo bakoranaga ku kazi ahita amukura mu bye.Umunsi umwe ngo Peter bakoranaga yamurambitse ikiganza ku bibero ahita yumva umubiri we wose ugize ubushake bw’ imibonano mpuzabitsina, bahita bayikora.

Umugabo wa kabiri wa Maria ari we Peter, nawe ngo yahoze afite umugore aza kumuta ajya gutura ahitwa Luton Beds, kugira ngo ajye hafi ya Maria utuye ahitwa Barking.

Mu mwaka wa 2010, Maria yananiwe gukomeza kubana n’umugabo we wa mbere [Paul] amusigira abana be ahitamo gusanga Peter.

Nyuma y’akazi Maria yajyaga ku mugabo we akajya gutekera abana no gukora isuku mu nzu ariko agataha kwa Peter, amara umwaka wose abigenza atyo.

Abo bagabo bombi nabo byatumye baba inshuti, Maria amaze kunanirwa kujya ava ku umwe ajya ku wundi yasabye uwo yasanganga atari umugabo we w’isezerano ko bakwimukana bakajya kubana .

Igitangaje, aba bagabo bose babyemeye bataziranye. Paul umugabo wemewe wa Maria ati ’’Peter ni umugabo udasazwe, nubwo mbere agirana umubano n’umugore wanjye byambaje cyane, ariko maze kumumenya nabonye ko hari ibintu byinshi duhuriyeho, twese dukunda kuroba amafi.”

Peter arara mu ntebe, Paul akarara mu cyumba cyo hejuru, hanyuma Maria akararana n’umukobwa we w’imfura.

Maria yakomeje atangaza ko uko ari batatu batarahurira ku buriri bumwe, ko uburyo akorana imibonano mpuzabitsina na buri mugabo ari ibanga ryabo.

Maria n'abagabo be babiri babana mu nzu imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages