Ibi byabaye mu kwezi kwa Gashyantare muri resitora ya Haidilao, iherereye i Shanghai.
Nyuma y’uko hagiye hanze amashusho y’ibyo aba bakobwa b’imyaka 17 bakoze, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira kugaragaza uburakari bwinshi.
Nubwo nta bimenyetso byerekana ko hari uwariye iyo supu yanduye, iyi restaurant yemeye kwishyura abakiliya bose bayiririyemo mu minsi yakurikiyeho.
Muri Werurwe 2025, Haidilao yari yareze isaba indishyi ivuga ko harimo ayo yahaye abakiliya bayo yishyura ingaruka z’ibibazo bahuye na byo.
Ku wa 12 Nzeri 2025, Urukiko rwa Shanghai rwemeje ko abo bana bahungabanyije uburenganzira ku mutungo n’isura by’iyi restaurant binyuze muri ibyo bikorwa bibi, ruvuga ko ibyakozwe byanduje ibikoresho byo ku meza kandi byateje uburakari bukomeye mu baturage.
Urukiko rwanemeje kandi ko ababyeyi b’abo bana batabashije kuzuza inshingano zabo zo kubarera, bityo ko basabwa kwishyura ayo mafaranga.
Ibyo bazishyura birimo miliyoni 2 z’Amayuan kubera igihombo ku mikorere n’isura yayo yangiritse, ibihumbi 130 by’Amayuwani kubera igihombo cy’ibikoresho na 70.000 y’amagarama y’urubanza.
Urukiko rwavuze ko andi mafaranga Haidilao yahaye abakiliya, arenga ayo bari barishyuye, ari icyemezo cy’ubucuruzi, bityo ko abo bana batagomba kuyishyura.
Haidilao yemeye kwishyura abakiliya barenga 4.000 baririye muri iyi restaurant hagati ya tariki ya 24 Gashyantare na tariki ya 8 Werurwe 2025, harimo gusubizwa amafaranga yose no guhabwa indishyi zingana n’inshuro 10 z’ibyo bari bishyuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!