Uyu Goliyati bivugwa ko ari umwe mu bantu barebare cyane Isi yagize. Abashakashatsi bavuga ko yari afite metero 2.97.
Si aho gusa hagaragara abantu barebare muri Bibiliya. Mu gitabo cyo Kubara igice cya 13, havugwamo iby’intasi abayisiraheli bohereje mu gihugu cy’Abamori ngo zizane amakuru y’uko bazagitera, bagarukana inkuru y’incamugongo bavuga ko batakwisukira igihugu nk’icyo gifite abantu barebare cyane kandi banini.
Amateka agaragaza ibindi bintu nk’ibyo bitangaje, nk’aho abantu bashoboraga kubaho hagati y’imyaka 1000 kugeza ku 1200, ariko kuri ubu urengeje imyaka 100 akitwa umurame, ufite metero ebyiri z’uburebure akitwa ufite uburebure bukabije.
Umuhanga witwa Richard Steckel wo muri Kaminuza ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifashishije ibikanka by’abantu bapfuye hagati y’ikinyejana cya cyenda n’icya 19, yemeza ko niba hari igihe indeshyo ya muntu yagabanyutse bikabije ari hagati y’ikinyejana cya 12 n’icya 16 nyuma y’ivuka rya Yezu.
Gusa ngo mu cya 17 na 18 nibwo abantu barushijeho kugabanyuka indeshyo ku buryo bukabije mu gace k’u Burayi bw’Amajyaruguru Steckel yakoreyemo ubushakashatsi.
Icyo gihe ngo abantu batakaje santimetero esheshatu kuko impuzandengo y’indeshyo yavuye kuri santimetero 173.4 mu kinyejana cya cyenda n’icya 11, igera kuri santimetero 167 mu cya 17 na 18.
Iby’uko mu Isi higeze kubaho abantu barebare cyane bamwe bavuga ko ari ibihimbano n’imigani idafite ishingiro, abandi bakerekana ingero z’uko bishobora kuba ari ukuri.
Ngo imyumvire nk’iyi yashoboraga kwifashishwa n’abami babaga bashaka kwigarurira ubundi bwami, boherezaga intasi zabo ngo zikwize ibihuha mu bihugu byafatwaga nk’abanzi, zibumvisha ko abasirikare b’ibunaka ari abantu banini, barebare kandi b’ibihangange, ko baramutse bateye igihugu cyabo batabahonoka.
Iby’ugukendera kw’abantu barebare impuguke zabigiyeho impaka karahava
Mu 1613 mu gace ka Roma abantu bacukuraga umucanga babonye igikanka gifite metero 7.62 bitaga icy’umwami Teutobochus bemeje ko ari we wiciwe aho n’Umwami Marius mu myaka 102 mbere ya Yezu Kirisitu.
Ibi ariko byateje impaka mu bahanga batandukanye kugeza ubwo mu 1835 byemezwaga ko icyo gikanka kitari icya Teutobochus ahubwo cyari icy’igikoko, ndetse ko cyasaga neza neza n’ikindi cyabonywe muri Ohio, muri Amerika.
Nyuma y’aho imirimo ya muntu nk’inganda no kubaka imijyi byadukiye ubushyuhe bwariyongereye cyane ku isi, urubura rutwikiriye bimwe mu birwa by’imisozi yo mu Burayi bw’Amajyarugu rurayoyoka, abaturage batangira guhinga ahatarashobokaga.
Ibyo byose byatumye inganda zitera imbere, ndetse kubera gushaka amasoko y’umusaruro wari wabaye mwinshi, urujya n’uruza rwa muntu rwabaye intandaro yo gukwirakwiza indwara, izo ndwara ziza kuba ikibazo gikomeye ari nako zihitana benshi bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Ni imyaka kandi yaranzwe n’intambara, aho amakuru amwe n’amwe yemeza ko abagabo binjizwaga mu gisirikare, hagenderwaga ku bigango n’uburebure bwabo, nabyo biri mu byatikije imbaga y’abantu barebare, bityo bakagenda bakendera uruhongohongo, kubera kubarobanura mu bandi ngo bajye kurwana, bakagwayo ku bwinshi.
Kuba abantu barebare cyane bagenda bakendera rero, bizakomeza kwibazwaho igihe cyose ubuzima bwa muntu bugenda buhindura isura, ikirere cyangirika ubutitsa ari nako indwara zitari nke ziganjemo iz’ibyorezo ziyongera.
Mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku Isi, Guiness de Record harimo ko Robert Pershing Wadlow ariwe mugabo muremure wabayeho kuko yari afite metero 2.72.
Umuntu muremure mu bakiriho ni Sultan Kösen afite metero ebyiri na Sentimetero 51. Yavutse kuwa 10 Ukuboza 1982, aho bivugwa ko uburebure bwe abukomora ku burwayi bwitwa ‘Acromegaly’.
Acromegaly ni uburwayi buterwa n’uko imvubura zikora imisemburo ituma umuntu akura zikora irenze urugero, bityo umuntu akisanga ari gukuza igihagararo ku buryo burenze ubusanzwe.
Ukomeje kuba nyambere mu bagufi cyane ku Isi mu bakiriho, ni uwitwa Chandra Bahadur Dangi ubarizwa mu Murwa Mukuru wa Nepal. Afite Sentimetero 54.64.
U Rwanda rubarirwa mu bihugu bigira abaturage bafite impuzandengo y’uburebure buri kuri metero 1 na santimetero 62, ruri mu gice kimwe na Madagascar, Nepal, Malawi na Yemen.
Mu karere duherereyemo, ibihugu biza ku isonga mu kugira abantu barebare ni Kenya na Metero imwe na santimetero 70, mu gihe mu rwego rw’Isi igihugu kiza imbere ari u Buholandi na Metero imwe na santimetero 82.



















TANGA IGITEKEREZO