Aba bahabwa ibihembo amazina yabo akandikwa muri icyo gitabo kugeza ubwo azasimburwa n’abandi babarushije.
Iki gitabo cyatangijwe muri 1955 ni cyo cya mbere kigenzura kikanagaragaza ibikorwa bitandukanye bidasanzwe bikorwa n’abantu. Abatangije iki gitabo bari bafite intego yo gukemura impaka abantu bagira mu mikino igiye itandukanye cyangwa se ibikorwa bihebuje ikiremwa muntu gishobora gukora.
Uko imyaka ishira indi igataha, abantu baherereye mu duce dutandukanye ku isi berekanwa muri iki gitabo amazina yabo akagaragazwa ndetse hakanagaragara ikidasanzwe bakoze.
Hari abantu batandatu bakoze ibintu bidasanzwe ku buryo gukuraho uduhigo twabo bigoranye.
Thomas Blackthorn aterura ibiro 12 akoresheje ururimi
Thomas Blackthorn yerekanye ko ibyo abashakashatsi bavuga ko ururimi ari inyama ikomeye kandi ifite imbaraga ari byo, yerekanye imbaraga z’ururimi rwe muri 2008 ubwo yaruteruzaga ibiro 12.5.
Yamaze imyaka itandatu abyitoza, amara amasegonda atanu ateruye ibiro 12.5 akoresheje ururimi rwe gusa.
Kevin Fast yakuruye indege akoresheje amaboko ye
Kevin Fast ukomoka muri Canada, yatsindiye ibihembo bitandukanye harimo ibyo gukurura ibintu biremereye cyane, muri ibyo biremereye harimo n’indege.
Muri 2009, Kevin Fast yakuruye indege yitwa CC-177 Globemaster ifite ibiro 188,830 ayikurura metero 8.5.
Robert Wadlow ni we muremure ku isi
Muri 1940, Robert Wadlow uturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yamenyekanye nk’umuntu muremure cyane ku isi.
Wadlow yari afite metero ebyiri na santimetero 72 (2.72m), yapfuye mu 1940 afite ibiro 199 ku myaka 21, yambaraga inkweto ya sentimetero 47 (47cm),
Michel Lotito ni we wariye ibyuma byinshi ku isi
Michel Lotito, witabye Imana mu 2007 afite imyaka 57, yariye toni 9 z’ibyuma mu buzima bwe bwose. Uyu mugabo yariye n’indege ‘Cessana 150’ yose arayirangiza.
Lotito yarwaye Pica, indwara yamuteraga kwifuza kurya ibintu bitari ibiryo nk’umwanda, ibirahure n’ibyuma.
Jonathan Lee Riches yatanze ibirego byinshi ku isi
Jonathan Lee Riches yareze ibigo n’abantu barenga 4000, ni we muntu wa mbere ku isi watanze ibirego byinshi, harimo ibirego yareze Bill Gates ndetse na Papa Benedict XVI.
Yareze nyina, inshuti ze, abacamanza, ibigo, umukunzi we, abapolisi, George Bush ndetse n’abandi bantu bazwi.
Jonathan yajyanye nyina mu rukiko avuga ko amurega kuba ataramufashe neza, muri urwo rubanza yahawe ibihumbi 20 by’amadorari. Nyuma yo kumenya ko yanditswe mu gitabo cya Guiness World Record na bo yarabareze.
Shridhar Chillal, afite inzara ndende ku isi
Shridhar Chillal akomoka mu Buhinde mu gace kitwa Pune, yamenyekanye nk’umuntu wa mbere ku Isi ufite inzara ndende cyane.
Uyu mugabo yamaze imyaka 66 adakata inzara ze zo ku ntoki mbere yo kuzikata zose hamwe zareshyaga na sentimetero 909.6.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!