Buriya nta muntu n’umwe ufite ubushobozi bwo kukugambanira cyangwa kugutenguha.
Ubushobozi bwonyine abantu bafite, ni ugukora ikintu gitandukanye n’ibyo wari witeze. Ubugambanyi buturuka ku byo wari witeze ku muntu, aho kuba ibikorwa bye.
Muri Expectancy Violations Theory, ya Judee Burgoon, asobanura ko abantu bababazwa cyangwa se bagashimishwa n’imyanzuro y’abandi bitewe n’ibyo bari babitezeho.
Mu buryo tutatekerejeho, twitega ko abandi batekereza nkatwe, bagaha agaciro ibyo duha agaciro, kandi bagafata imyanzuro nkwatwe. Icyo ni cyo bita projection bias.
Ariko abantu ntabwo bafata imyanzuro bagendeye ku bitekerezo byawe, ahubwo bafata imyanzuro ishingiye ku bitekerezo byabo, ibyo bakeneye, amateka yabo, ibyo baha agaciro, n’ibyo batinya.
Iyo umuntu akoze ibintu bitandukanye n’ibyo wari witeze, uhita utekereza ko ataguha agaciro cyangwa akwanga, kandi ugatangira gushidikanya ku mubano wanyu. Ariko ukuri ntaho kuba guhuriye nawe. Igisubizo si ukureka kwizera abantu, ahubwo ni ukutabitegaho ibitangaza, kandi ukitegereza imyitwarire yabo, akaba ari yo ushingiraho icyizere cyawe.
Ikindi gihe umuntu nagutenguha uzafate akanya wibaze uti, ‘mbese uyu muntu haba hari isezerano twagiranye yarenzeho, cyangwa ninjye wamwitezeho kuba uwo atari we?’
Iyi mitekerereze yongera ubushobozi bw’igice cya prefrontal cortex cy’ubwonko gishinzwe gufata imyanzuro, bigatuma ufata imyanzuro idashingiye ku marangamutima gusa. Uko igihe kigenda gihita, uzagenda ufasha ubwonko bwawe kwiga gutandukanya ibyo abantu bakora, n’ibyo ushaka ko bakora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!