Mu butumwa bwisukiranyije kuri konti ya Twitter ya Muhoozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, uyu mugabo usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yavuze ko we n’ingabo ze bashatse gufata Nairobi bayifata mu byumweru bibiri.
Yabanje kugaragaza ko Uhuru Kenyatta atakabaye yararekuye ubutegetsi ngo abuhe William Ruto, ngo ahubwo yari guhindura Itegeko Nshinga akiyamamariza manda ya gatatu.
Nibwo abakoresha Twitter bamubwiye ko Kenya atari Uganda aho ubutegetsi buri mu maboko y’umuntu umwe.
Mu kubasubiza nibwo yavuze ko yabishatse Nairobi yayifata mu byumweru bibiri.
Ati “Njye n’ingabo zanjye ntabwo byadutwara ibyumweru bibiri ngo tube twafashe Nairobi”.
Yongeyeho ati “Nishimiye ko abagize akarere kacu muri Kenya bansubije bishimye. Biracyari ibyumweru bibiri. Ahubwo se tumaze gufata Nairobi, natura hehe? Westlands cyangwa Riverside?”
It wouldn't take us, my army and me, 2 weeks to capture Nairobi.
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 3, 2022
Aya magambo yateye uburakari bwinshi abanya-Kenya, bajya kuri Twitter bamwe bamwihanangiriza, abandi bavuga ko ashobora kuba afite ikibazo mu gihe hari n’abazanye ibihamya bagereranya igisirikare cya Uganda n’icya Kenya.
Ntabwo biramenyekana niba Muhoozi ari we wakoreshaga konti ye ya Twitter cyangwa ari undi.
Biherutse gutangazwa ko Perezida Museveni yategetse ko Muhoozi ahagarika gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho bitangiye guteza ibibazo bya dipolomasi n’ibihugu bimwe na bimwe.
Guhera kuri iki Cyumweru nibwo Muhoozi yongeye gushyira kuri Twitter ubutumwa bwinshi bwibajijweho, agaragaza ko akeneye Minisitiri mushya w’u Butaliyani, Giorgia Meloni ngo amubere umugore.






Ibitekerezo 0