Mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, ubuyobozi buvuga ko hari umunani bakekwaho ubupfumu no kuroga bishwe batwitswe muri teritwari za Kalehe, Walungu na Fizi.
Nelly Adidja ukuriye ishyirahamwe ry’abagore bari mu itangazamakuru muri Kivu y’Amajyepfo, ’Association des femmes des Médias (AFEM), yavuze ko kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri uyu mwaka, bamaze kwakira ibirego 314 by’abantu bashinjwa uburozi n’ubupfumu.
Nko muri Kalehe habarurwa abapfumu n’abarozi 114, batanu muri bo b’igitsinagore batwitswe ari bazima, mu gihe abandi bane batwawe n’imitwe yitwaje intwaro ku buryo ntawe uzi aho babajyanye.
Bosco Muchukiwa uyobora ikigo Institut supérieur de Développement Rural (ISDR) de Bukavu, yavuze ko ikibazo gikomeje gufata indi ntera kuko inzego za Leta zirimo polisi n’ubutabera zananiwe gukora inshingano zazo, bigatuma abaturage birwanaho.
Mucukiwa yavuze ko igiteye inkeke ari abagore babwiriza Ijambo ry’Imana biyise ‘Bajakazi’, bagenda umudugudu ku wundi bahanura uwo bakekaho kuba umurozi.
Mu gihe hari uwo bavuze ko beretswe ko ari umurozi, abaturage baramwigabiza bakamwica nk’uko ikinyamakuru Actualite.cd cyabitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!