Ibi byashimangiwe n’ubushakashatsi bwamaze imyaka icyenda bukorerwa ku bantu bagera ku 31000 bari munsi y’imyaka 50 kandi batari barigeze kugaragarwaho na stroke, aho ibyavuyemo byatangajwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru mu kinyamakuru cya Neurology.
Ubu bushakashatsi buvuga ko uko urushaho kugira ibimenyetso by’indwara yo kubura ibitotsi, ari na ko uba urushaho kugira ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke itera udutsi tw’ubwonko guturika.
Abashakashatsi bavuze ko ufite ibimenyetso umunani bya insomnia, ibyago bye byo gufatwa na stroke byiyongera ku rugero rwa 51% ugereranyije n’udafite ibyo bimenyetso.
Ni mu gihe abagaragaza ikimenyetso kimwe kugera kuri bine bya insomnia, bo ibyago byabo byo kwibasirwa na stroke bizamuka ku rugero rwa 16% ugereranyije n’abatagaragaza ikimenyetso na kimwe.
Mayo Clinic igaragaza ko ibimenyetso bya insomnia birimo kugorwa no kubona ibitotsi, gukanguka kenshi mu ijoro, gukanguka kenshi hakiri kare cyane, kubyuka wumva utaruhutse neza no gufatwa n’ibitotsi ku manywa.
Si ibyo gusa kuko ibi bimenyetso birimo umuhangayiko, agahinda gakabije n’indindi nko kumva uhangayikiye uko uri buze gusinzira, kugorwa no kwibuka cyangwa gushyira umutima ku kintu.
Avuga ku mpamvu kudasinzira neza bishobora kuviramo umuntu kwibasirwa na stroke, Dr. Phyllis Zee, umuyobozi mu ishami ry’ubuvuzi rya Kaminuza ya Northwestern muri Chicago, yabwiye CNN ko kudasinzira birogoya imikorere y’umubiri bigatuma umuntu agira umuvuduko w’amaraso ukabije ku buryo byamuviramo stroke.
Abantu bagirwa inama yo gusinzira nibura amasaha arindwi mu ijoro nta kibarogoye kandi bikaba byiza batarengeje amasaha icyenda kuko na byo byagaragaje ko bishobora guteza ibyago bya stroke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!