00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashakashatsi bavumbuye uburyo bushya bwo kuvura umwijima

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 April 2023 saa 01:35
Yasuwe :

Abashakashatsi mu by’ubuvuzi muri Leta ya Michigan, bavumbuye uburyo bushya butanga icyizere mu kuvura indwara yo kubyimba k’utunyangingo tw’umwijima, bidaturutse ku kunywa inzoga, ikanamenyekanaho kuba yibasira abagera kuri 32% ku Isi.

Bitewe no kugira ibinure byinshi mu tunyangingo tw’umwijima, bishobora kuviramo umuntu kuvura no kwipfundika kw’amaraso bikamutera ububabare bukabije ndetse bishobora kurushaho kuba bibi iyo umuntu afashwe n’ubwoko bw’iyi ndwara y’umwijima buzwi nka Nonalcoholic steatohepatitis (NASH), bwangiza cyane urwo rugingo.

Ubu bwoko bw’indwara y’umwijima bwibasira 6,5% by’abatuye Isi.

Kugeza mu gihe gito gishize, nta buvuzi buboneye bwo kuvura ubu burwayi buzwi nka NASH bwari buhari, icyakora amakuru meza ahari, ni uko itsinda ry’abashakashatsi mu by’ubuvuzi bo muri Leta ya Michigan, ryamaze kubona uburyo butanga icyizere bushobora kuba igisubizo ku barwaye ubu bwoko bw’umwijima.

Aba bashakashatsi bifashishije aside ziganjemo glycine iva ku kinyabutabire cya Amino, maze bakora umuti bise DT-109 basuzumiye ku mbeba ndetse no nkende, aho ibisubizo byabashije kugaragaza ko uwo muti ufasha mu kurwanya ukwiyongera kw’ibinure mu tunyangingo tw’umwijima bikanarinda ko habaho ibyo kwipfundika no kuvura kw’amaraso.

Ni ubushakashatsi bwagezweho ku bufatanye bw’itsinda mpuzamahanga hamwe na Kaminuza y’Ubuvuzi ya Xi’an Jiaotong ndetse na Kaminuza y’Ubumenyi ku buzima ya Beijing. Ibyavuye mu bushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru cya Cell Metabolism.

Hari hashize imyaka myinshi abashakashatsi bagerageza kuba babona ubuvuzi bw’ubu burwayi bw’umwijima ariko bakabinanirwa, icyakora kuri ubu Frederick G. L. Huetwell wigisha ibijyanye n’ubuvuzi ku ndwara y’umutima muri Kaminuza ya Michigan, yavuze ko “umuti wa DT-109 udusatirije ku kuba twabasha kuvura ababarirwa muri za miliyoni bibasiwe n’indwara y’umwijima.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages