Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’Isanzure ba Leta zunze Ubumwe za Amerika mu mushinga wiswe Apollo mu myaka ya 1960 na 1970 bwagaragaje ko nta bimenyetso bihari byakwerekana ko ku Kwezi hari amazi.
Nyuma y’aho hari amakuru yabonetse hakoreshejwe itumanaho rya ‘satellites,’ yerekana ko hashobora kuba hari amazi cyane cyane mu duce tubamo ubukonje bwinshi.
Ubu habonetse ibimenyetso bihamya neza ko amazi ahari, nyuma y’isuzuma ryimbitse ku bushakashatsi bwagizwemo uruhare n’icyogajuru cyiswe Chang’e 5, cyavuye ku Kwezi mu 2020.
Abashinwa bagaragaje ko mu binyabutabire basanze mu tumanyu tw’urutare twazanywe na Chang’e 5, harimo 40% bigize amazi.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibyo mu Isanzure, NASA, giherutse guhagarika umushinga cyarimo wo kohereza icyogajuru cyo gucukumbura niba ku Kwezi haba amazi, gisobanura ko ikiguzi cyabyo n’ubutinde bwawujemo ari zo mpamvu nyamukuru zatumye kiwuhagarika.
NASA yasobanuye ko gukomeza uwo mushinga bishobora kuzamura ikiguzi cyawo, bikaba byatuma hari indi mishinga y’ubushakashatsi idindira cyangwa igasubikwa.
Miliyoni 450$ ni zo NASA yari imaze gutakaza muri uwo mushinga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!