Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Guinée-Bissau ku wa Mbere mu ruzinduko rw’umunsi umwe, mbere y’uko akomereza i Conakry.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na mugenzi we wa Guinée-Bissau, byagarutse ku bufatanye hagati y’impande zombi, ndetse nyuma yabyo, abasirikare bo mu mutwe udasanzwe muri Guinée-Bissau bashimiye u Rwanda ku bufasha bwarwo.

Imbere y’abakuru b’ibihugu byombi, abo basirikare baririmbye indirimbo zisanzwe zikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda muri morali, zirimo izo mu Kinyarwanda no mu Giswahili. Imwe muri izo ndirimbo ni ivuga ngo “Ingabo z’u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga”.

Izi ngabo zatojwe n’igisirikare cy’u Rwanda zashimiraga umukuru w’igihugu ku bumenyi zahawe n’Igisirikare cy’u Rwanda. Zigizwe n’abakomando bashinzwe gutabara igihugu aho rukomeye.