Telefone za iPhones ni zimwe mu zigezweho muri iki gihe nyuma yo gutangira kujya hanze mu 2007.Mu ntangiriro za 2024 byatangajwe ko abarenga Miliyari imwe ku Isi bazikoresha kandi umubare w’abazigura uriyongera.
Mu bantu 1000 bakoreweho ubushakashatsi na All About Cookies, 22% bavuze ko bumva baciriritse igihe bakundana n’abafite terefoni za android, mu gihe 23% bavuze ko bigoye kuba bakundana n’abakoresha android.
Niba ukoresha iPhone byanga bikunze uzi “Application” yitwa iMessage. Ni uburyo bwiza bukoresha n’izi terefoni mu kohereza ubutumwa, amafoto n’amashusho bisa neza n’ibindi. Ntibikunda ko ukoresha Android yasoma ubutumwa bwoherejwe muri ubwo buryo.
Abadakoresha Android bakunze kuvuga ko impamvu batazihitamo harimo kuba zitagira amashusho meza, kuba byoroha kumenya amabanga y’abazikoresha uzinjiyemo mu buryo bw’ibanga n’ibindi.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 26% batifuza kureka android, mu gihe 30% baba bumva bayivaho kubera gusekwa na bagenzi babo batunze iPhones.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!