00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage b’u Buyapani bagabanyutseho miliyoni eshatu mu myaka itanu gusa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 May 2026 saa 11:36
Yasuwe :

Ibarura rusange ry’abaturage ryagaragaje ko abaturage b’u Buyapani bagabanyutse ku kigero cya 2,5% mu myaka itanu ishize, riba igabanyuka rya mbere ribayeho kuva iryo barura ryatangira gukorwa mu 1920.

Imibare y’ibanze y’iri suzuma rikorwa muri buri myaka itanu, yerekanye ko abaturage b’u Buyapani bagabanyutse bagera miliyoni 123 mu 2025.

Bagabanyutseho miliyoni eshatu ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2020. Ni igabanyuka kandi ryikubye inshuro zirenze eshatu iryabayeho hagati ya 2015 na 2020.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Buyapani, Minoru Kihara, yabwiye abanyamakuru ko iyo mibare igaragaza ko uburyo abaturage bakomeje kugabanyuka kandi ari ibintu biteye inkeke.

Ati “Iyi mibare ishimangira ko na none igabanyuka ry’abaturage b’igihugu cyacu rirushaho kuba ribi cyane.”

Banki y’Isi yerekana ko iki gihugu cya kane mu bifite abantu benshi mu Isi, ari cyo cya mbere gifite umubare munini w’abaturage bashaje ndetse ko impuzandengo yabo y’abana bavuka iri kuri 1,2.

Imibare yatangajwe yagaragaje ko muri uyu mwaka, imibare y’abana bavutse mu Buyapani yagabanyutseho inshuro 10 ugereranyije n’uko mu 2020 byari byifashe.

Nubwo abimukira bakunze kugaragazwa nk’umuti ushobora gufasha mu kugabanya ikibazo cy’igabanyuka ry’abaturage, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, ashyigikiye ingamba zikomeye zigamije gukaza umurego mu kugenzura no kugabanya iyinjira ry’abanyamahanga mu gihugu.

Mu myaka yashize, abayobozi b’u Buyapani bagerageje gushishikariza abaturage gushyingirwa no kubyara abana benshi mu rwego rwo guhangana n’igabanyuka ry’abaturage ariko bisa n’ibitaratanze umusaruro.

U Buyapani bwugarijwe n'igabanyuka ry'abaturage babwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages