00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayapani bavumbuye ubundi buryo bwo guhuza ibitsina

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 15 June 2013 saa 08:42
Yasuwe :

Uburyo bushya bwavumbuwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina barigata mu jisho, burimo gukoreshwa cyane n’urubyiruko mu gihugu cy’u Buyapani. Ubu buryo ariko burakemangwa n’abaganga kuko amacandwe ashobora kwangiza imboni.
Huffingtoni post dukesha iyi nkuru iravuga ko mu gihugu cy’u Buyapani urubyiruko rwavumbuwe uburyo bushya bwo gukora imibonano mpuzabitsina, barigata mu jisho.
Ubu buryo bwo kurigata mu jisho, ngo burimo kwitabirwa cyane n’urubyiruko, buhangayikishije abaganga bavuga ko (…)

Uburyo bushya bwavumbuwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina barigata mu jisho, burimo gukoreshwa cyane n’urubyiruko mu gihugu cy’u Buyapani. Ubu buryo ariko burakemangwa n’abaganga kuko amacandwe ashobora kwangiza imboni.

Huffingtoni post dukesha iyi nkuru iravuga ko mu gihugu cy’u Buyapani urubyiruko rwavumbuwe uburyo bushya bwo gukora imibonano mpuzabitsina, barigata mu jisho.

Ubu buryo bwo kurigata mu jisho, ngo burimo kwitabirwa cyane n’urubyiruko, buhangayikishije abaganga bavuga ko amacandwe ashobora gukomeretsa imboni y’ijisho.

Umugore utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yagize ati ”Inshuti yanjye ni yo yatangiye inkoza ururimi mu mboni y’ijisho hashize imyaka myinshi. Narabikunze cyane, birashimisha iyo arimo kubikora.”

Umwarimu umwe wo muri icyo gihugu na we yatangaje ko yaguye gitumo abanyeshuri yigisha barimo kurigatana mu maso imbere.

Inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso, zisanga ubu buryo bwadutse bwo gukora imibonano mpuzabistina barigata mu jisho ari bubi cyane, kuko amacandwe yangiza ijisho, bitewe n’imyanda ishobora kuba iri ku rurimi ishobora kwangiza imboni.

Aba baganga bakomeza bavuga hari uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwaduka bukagira ingaruka mbi ku babukoresha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages