Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mata 2015. Nk’uko byatangajwe mu itangazamakuru mpuzamahanga, Kiliziya ya Arumeniya ni yo ishyize mu rwego rw’abatagatifu umubare munini w’abantu icyarimwe.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bitangaza ko igitambo cya Misa yo gushyira izo nzirakarengane mu rwego rw’abatagatifu cyamaze amasaha abiri, cyatuwe na Karekine wa II, uyobora Kiliziya ya Arumeniya.
Icyo gitambo cya Misa cyaturiwe ahiwa Etchmiadzine, mu birometero bisaga 20 uvuye mu murwa mukuru Erevan ku mbuga ya Katederali yo mu kinyejana cya kane, ifatwa nk’aho yaba ari yo ya cyera ku isi.
Ngo havugijwe inzogera inshuro 100 muri Kiliziya zo muri icyo gihugu, ubwo haturwaga igitambo mu rwego rwo kwibuka ku ncuro y’100 jenoside yakorewe Abanyarumeniya. Uwo muhango ukaba wasakajwe kuri televisiyo mu bihugu binyuranye byo ku isi.
Kiliziya ya Arumeniya yari yahamagariye abayoboke ba yo kwitabira uyu muhango winjiye mu mateka.
Umushumba w’iyi Kiliziya yavuze ko gushyira mu rwego rw’abatagatifu abazize Jenoside yakorewe Abanyarumeniya ari ukwemeza ibyabaye, ni ukuvuga jenoside.
Serge Sarkissian, Perezida wa Armenia yagize ati "kuri twe Abanyarumeniya, ni inshingano n’uburenganzira kwibuka miliyoni na magana atanu bishwe urw’agashinyaguro."
Khouri Avetikian umwe mu banyarumeniya waturutse muri Libani yabwiye AFP ko iki gikorwa cyo gushyira mu rwego rw’abatagatifu abazize jenoside yakorewe Abanyarumeniya gihuje Abanyarumeniya b’isi yose.
Muri Arumeniya higanje idini rya gikirisitu. Ngo haba ari ho ha mbere hemejwe ko idini rya gikirisitu riba iry’ubutegetsi, ku ngoma yariho muri 301.
Kiliziya yaho bivugwa ko yaba ikomoka ku nyigisho z’intumwa Thadeyo na Baritolomayo, ikaba itandukanye na Kiliziya Gatulika y’i Roma, ifite uruhererekane rw’abayiyoboye ruhera kuri Petero Mutagatifu intumwa ya Yezu Kirisitu.
Umushumba wa Kiliziya Gatulika y’i Roma, Nyirubutungane Papa Fransisco na we aherutse gutangaza ku mugaragaro ko ubwicanyi bwakorewe Abanyarumeniya ari jenoside.
Steven Mutangana
Umusomyi


















TANGA IGITEKEREZO