Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 215 000 bo mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australie na Nouvelle-Zélande, aho basanze 68,9% by’abantu bafashe isegereti imwe nko gusogongera ngo bumve uko rimera barahindutse abanywi batarisiba.
Nk’uko topsante yabitangaje, umwe mu bayoboye ubwo bushakashatsi Prof. Peter Hajek wo muri Kaminuza ya Queen Mary de Londres mu Bwongereza yagize ati “Ni inshuro ya mbere ubushakashatsi bugaragaza isano yo gusogongera ku itabi no guhinduka imbata yaryo.Twatunguwe cyane n’ukuntu abantu benshi babifatirwamo,ibyo bitwibutsa ko ubukangurambaga ari ngombwa mu kwirinda itabi.”
Aba baganga bavuga ko ikibazo cy’abashaka kugerageza itabi bakaba imbata zaryo giteye inkeke kuko imibare yagaragajwe idashingiye ku igereranya ahubwo ari ba nyir’ubwite bitangiraga ubuhamya.
Bakomeza bavuga ko itabi rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-cigarette) na ryo riteye inkeke kuko urubyiruko rwinshi rwarirundukiyemo.



















TANGA IGITEKEREZO