Uyu munyapolitiki w’imyaka 59 ni umunyamuryango w’ishyaka rya SWAPO (South West Africa People’s Organization), rizwi mu gihugu nk’ishyaka riharanira uburenganzira bw’abaturage.
Mu 2020, uyu mugabo yatsinze amatora nk’aya n’amajwi 85%, ndetse no muri uyu mwaka yongeye kwiyamamariza uyu mwanya.
Kimwe mu bituma uyu mugabo akomeza kugarukwaho cyane ni iri zina rye asangiye na Adolf Hitler wayoboye u Budage, ndetse akagira uruhare rutaziguye mu ntambara ya kabiri y’Isi no muri Jenoside yakorewe Abayahudi.
Nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora yo mu 2020, Adolf Hitler Uunona, yahishuye ko se yamwise iryo zina atazi igisobanuro cyaryo.
Ati “Ntabwo yari azi igisobanuro cy’izina Adolf Hitler, ndetse nanjye nkiri muto nabifataga nk’ibisanzwe, gusa uko nagiye nkura, naje gusobanukirwa ko Hitler, yashakaga kuyobora Isi, kandi njye ntaho mpuriye na byo.”
Uunona azwiho kugendera kuri politiki yibanda ku iterambere ry’abaturage, bitandukanye na bazina we wayoboye u Budage.
Izina rye ryakomeje guteza impaka nyinshi mu bitangazamakuru, ariko Uunona we yakomeje gusobanura ko ntaho rihuriye n’uwo ari we, kuko izina ari irikujije.
Adolf Hitler yaboye u Budage kuva mu 1933 ageza mu 1945. Yapfuye yiyahuye nyuma yo gutsindwa Intambara ya kabiri y’Isi, biturutse ku bwoba bw’inkurikizi zayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!