00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afunzwe azira kubeshya ko umwana we yapfuye, kubera ibihumbi 130 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 July 2026 saa 03:49
Yasuwe :

Umugabo wo mu Karere ka Kakumiro muri Uganda, witwa Nicholas Mutegeki, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho guhimba amakuru y’urupfu rw’umwana we, agamije gushuka umuryango we ngo umuhe Amashilingi ya Uganda 350.000 (ibihumbi 139 Frw).

Amakuru avuga ko Mutegeki yashyize umutumba mu isanduku awuzingazinga mu myenda kugira ngo yemeze abari baje mu muhango wo gushyingura ko harimo umurambo w’umwana we.

Uyu mugabo ngo yari yabwiye abo mu muryango we ko umwana we yapfuye, agamije kubona ayo mafaranga yari kwifashisha mu bikorwa bijyanye n’urupfu rw’uwo mwana.

Gusa ubu bushukanyi bwaje kumenyekana ubwo abari bitabiriye umuhango wo gushyingura basabaga kureba umurambo mbere yo gushyingura. Mutegeki ngo yakomeje kwanga ko isanduku ifungurwa, ibintu byatumye abari aho batangira kugira amakenga.

Nyuma y’uko abari mu muhango bashimangiye ko isanduku ifungurwa, basanze nta murambo urimo, ahubwo harimo umutumba upfunyitse mu myenda.

Nyuma yo gutahurwa kw’uburiganya bwe, Mutegeki yahise ahunga aho uwo muhango wabereye, ariko aza gufatirwa mu gihuru yari yihishemo hafi aho, ndetse ahita atabwa muri yombi.

Iki gikorwa cyatunguye abaturage bo muri Kakumiro, cyane cyane kubera uburyo uyu mugabo yakoresheje amarangamutima y’umuryango we n’agahinda k’urupfu mu rwego rwo gushaka amafaranga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages