Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit yagaragaye mu mashusho yinyariye mu ruhame ubwo yari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro umushinga wo kubaka umuhanda muri iki gihugu mu minsi ishize.
Mu banyamakuru bakurikiranye uyu muhango harimo abagaragaye bapfuye nyuma yo kuburirwa irengero nk’uko bamwe batangiye kubigarukaho ku mbuga nkoranyambaga.
BREAKING NEWS: All journalists that covered the state event where the @SouthSudanGov president Salva Kir wetted his pants are missing one by one and some found dead. JOURNALISM IS NOT A CRIME
— Bukyana Julius (@bukyanajulius2) December 16, 2022
Kiir uyoboye Sudani y’Epfo kuva ku munsi w’ubwigenge bw’iki gihugu ku itariki ya 9 Nyakanga 2011, inkari zamushotseho ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu, bigaragara ko na we ubwe atamenye ibyabaye.
Kubera ko umuhango wacaga kuri televiziyo imbonankubone, nta cyagombaga gukorwa kugira ngo amashusho adasakara hose.
Uyu musaza w’imyaka 71 bikekwa ko yaba afite uburwayi bw’urwungano rw’inkari, indwara zikunze kwibasira abageze mu za bukuru.
Ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bayatangagaho ibitekerezo bitandukanye abandi bayahanahana bibaza uburyo Umukuru w’Igihugu yakwinyarira aho ahagaze hagatoha abamuri hafi batabibonye.
Bamwe bashinjaga uwari uri gufata amashusho kuri televiziyo kuko yabibonye akabyirengagiza kandi azi neza ko bitesha agaciro Umukuru w’Igihugu cyabo mu gihe abandi bashimangiraga ko byari bikwiriye mu kugaragaza ko adakwiriye kuyobora igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!