00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Umudali wa Mandela wibwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 July 2022 saa 07:12
Yasuwe :

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangije iperereza ryo gushakisha uwibye umudali wahembwe Nelson Mandela wahoze ayobora icyo gihugu, ubwo bamushimiraga uruhare rwe mu guteza imbere iteramakofe.

Ni umudali Mandela yahawe na Sugar Ray Leonard, icyamamare mu iteramakofe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

BBC yatangaje ko uyu mudali ubarirwa agaciro k’ibihumbi bitatu by’amadolari (asaga Miliyoni eshatu z’amanyarwanda), wari umaze igihe mu nzu ndangamurage yitiriwe Mandela mu mujyi wa Soweto.

Polisi yatangaje ko iperereza ryatangiye tariki 2 Nyakanga 2022, hashize umunsi abarinzi b’iyo nzu bagaragaje ko babuze uwo mudali.

Mandela wayoboye Afurika y’Epfo guhera mu 1994 nyuma y’imyaka 27 ari muri gereza, yari umufana n’umukinnyi w’iteramakofe.

Bivugwa ko umudali wibwe Mandela yawuhawe hashize iminsi mike arekuwe mu 1990.

Nelson Mandela yari umukunzi ukomeye w'iteramakofe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages