Ni umudali Mandela yahawe na Sugar Ray Leonard, icyamamare mu iteramakofe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
BBC yatangaje ko uyu mudali ubarirwa agaciro k’ibihumbi bitatu by’amadolari (asaga Miliyoni eshatu z’amanyarwanda), wari umaze igihe mu nzu ndangamurage yitiriwe Mandela mu mujyi wa Soweto.
Polisi yatangaje ko iperereza ryatangiye tariki 2 Nyakanga 2022, hashize umunsi abarinzi b’iyo nzu bagaragaje ko babuze uwo mudali.
Mandela wayoboye Afurika y’Epfo guhera mu 1994 nyuma y’imyaka 27 ari muri gereza, yari umufana n’umukinnyi w’iteramakofe.
Bivugwa ko umudali wibwe Mandela yawuhawe hashize iminsi mike arekuwe mu 1990.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!