00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Umugabo yateweho igitsina cy’umuntu wapfuye kirakora neza

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 29 May 2017 saa 02:13
Yasuwe :

Afurika y’Epfo imaze kuba igicumbi cy’ubuvuzi bugezweho butuma ihururirwa n’amagana y’abaturutse mu mahanga, bafite indwara zikomeye n’izananiranye baje kwivuza.

Iki gihugu gifite abaganga b’inzobere bamaze kuba ubukombe ku nshuro ya kabiri bakoze igikorwa cyo gutera umurwayi ho igitsina kivuye ku muntu witabye Imana kandi kikongera gukora neza.

Ni ku nshuro ya gatatu, ubu buvuzi bukozwe ku Isi. Bwatangijwe n’abaganga bo mu Bitaro bya Tygerberg muri Afurika y’Epfo mu Ukuboza 2014; nyuma y’imyaka ibiri, muri Gicurasi 2016 itsinda ry’abaganga mu Bitaro bya Massachusetts muri Boston n’abo barabikoze ku mugabo w’myaka 64.

Inkuru y’Urubuga Medical Daily igaragaza ko itsinda ry’abaganga bo muri Kaminuza ya Stellenbosch bafatanyije nabo mu bitaro byigisha ubuvuzi bo muri Tygerberg bongeye gutera ubugabo bw’uwapfuye ku mugabo muzima kandi birakunda.

Ku nshuro ya kabiri muri Afurika y'Epfo, abaganga bateye igitsina ku muntu wari umaze imyaka 17 agitakaje

Uwakorewe icyo gikorwa ni umugabo w’imyaka 40 watakaje igitsina cye mu myaka 17 ishize kubera ko yari yarasiramuwe nabi mu buryo bwa gakondo.

Ni igikorwa cyakozwe ku wa 21 Mata 2017 muri Afurika y’Epfo kikaba cyaramaze amasaha icyenda n’iminota mirongo itatu.

Abaganga batangaje ko uwo mugabo wahawe igitsina ameze neza kandi ko mu mezi atandatu ari imbere azaba abasha kwihagarika no gukora imibonano mpuzabitsina.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Indwara zifata imyanya y’ibanga muri Kaminuza ya Stellenbosch, André Van der Merwe, yagize ati "Niwe murwayi wishimye cyane kurusha abandi mu bantu bose twagiye duhura nabo. Biragaragara ko ameze neza, ibice byose by’umubiri byahujwe neza.”

Dr Amir Zarrabi, umwe mu baganga batanze ubuvuzi, yavuze ko batashoboye kubona umuntu wiyemeza gutanga igitsina bahuje imimerere.

Ati “Ibara ry’uruhu riri hagati y’umuzungu watanze igitsina ndetse n’umwirabura wagihawe bizakosorwa hagati y’amezi atandatu n’umunani binyuze mu ikoranabuhanga ry’abaganga.”

Umuntu wa mbere wakorewe icyo gikorwa mu mpera za 2014 nawe ngo yarakize kandi ameze neza, bikaba nabwo byarakozwe n’itsinda ry’abo baganga ryari riyobowe na Van der Merwe.

Yagize ati “Abayeho ubuzima busanzwe arihagarika akora imibonano mpuzabitsina ndetse ahari yanibagiwe ko yabazwe ngo aterweho icyo gitsina afite.”

Uko bikorwa

Kugira ngo habeho gutera igitsina ku muntu kandi gikore, abaganga bagifata akimara gupfa bakakibikana n’ibice byacyo bikizengurutse. Habaho kubaga ugiye kucyakira kugira ngo imitsi ye itwara amaraso ihuzwe n’ibice by’umubiri we. Nyuma yo kukimuteraho kigafata, abaganga bakurikirana umurwayi bakagenda bakuraho twa tuntu tutari ingenzi baba barakuye ku gitsina cy’uwapfuye bagiye kugitera ku wundi.

Nubwo hari abantu benshi basaba ubu buvuzi ngo ababuhabwa ni bake kubera ko abantu benshi batarasobanukirwa n’akamaro ko gutanga ibice by’imibiri yabo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bashobora gutanga ingingo zigaragara nk’impyiko ariko igitsina n’ikiganza bakakimana.

Itsinda ry’abaganga bo muri Kaminuza ya Stellenbosch bafatanyije nabo mu bitaro byigisha ubuvuzi bo muri Tygerberg bongeye gutera ubugabo ku murwayi
Itsinda ry'abaganga bateye umugabo igitsina cy’umuntu wapfuye kigakora neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages