Umuvugizi wa Polisi, Yolisa Mgolodela yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko uwo mugore yabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse ngo yashakaga kugurisha abana be ngo ajye kugura ibiyobyabwenge.

BBC yatangaje ko abo bana b’impanga yahise abamburwa bajyanwa kwa muganga kwitabwaho kuko basanganywe ibibazo by’imirire mibi kuko batitabwagaho.

Kuwa Mbere w’icyumweru gitaha nibwo biteganyijwe ko uwo mugore azagezwa mu rukiko akekwaho icyaha cyo gucuruza abantu.