00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda k’abagabo batunze televiziyo mu ngo zabo ariko bajya kuyivumba mu baturanyi

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 8 February 2017 saa 08:11
Yasuwe :

Televiziyo ni kimwe mu bikoresho bifasha abantu kumenya amakuru y’ibiba bibera hirya no hino ku Isi ndetse no kuruhuka. Gusa mu ngo zimwe na zimwe hari abagabo basigaye bajya kuvumba amakuru mu baturanyi kubera ko abagore babo baba bari kuzireberaho film z’uruhererekane zizwi nka Serie.

Abagabo bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko bajya kureba amakuru mu baturanyi babo kandi nabo bafite televiziyo mu ngo zabo mu rwego rwo guhigamira abagore babo baba bareba film banga ko mu rugo havuka amakimbirane.

Umwe mu bagabo twaganiriye yagize ati “Umugore wanjye ava ku kazi ahita yicara imbere ya televiziyo akareba film z’uruhererekane ku buryo imwe ashobora kuyimaraho iminsi 30, yarangira akazana indi bityo bityo. Iyo mubwiye ngo nareke mbanze ndebe amakuru ararakara cyane ntatume nyareba, iyo nyarebye nkoresheje ingufu ntatuma numva n’ibyo bavuga kubera ko aba ari gusakuza ngo mubujije uburenganzira bwe."

Undi ati “Sinjya ndeba amakuru cyangwa ibindi biganiro iwanjye keretse iyo madamu adahari. Twabanje gushwana ariko ngezaho ndamuharira kuko nabonaga yarandakariye cyane.Ubu nsigaye njya kuvumba amakuru mu baturanyi […] birambangamira, agahinda kakanyica ariko nta kundi nabigenza.”

Nk’uko abo twaganiriye bakomeza babivuga ngo hari abatajya kuvumba amakuru mu baturanyi ahubwo bakagorobereza mu kabari kugira ngo barebereyo amakuru.

Kuba umwe mu bashakanye yamara umwanya munini imbere ya televiziyo, bishobora kuba imwe muri nyirabazana y’amakimbirane mu muryango kuko bituma nta mwanya wo kuganira, guhuza urugwiro no kwita ku by’urugo uboneka; bishobora kuvamo intonganya, kurwana bishobora no kubyara gutandukana cyangwa urupfu.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu 2016, abantu basaga 64 barimo abagore 45 n’abagabo 19 bishwe n’abo bashakanye naho abasaga 10 (abagabo umunani n’abagore babiri) biyahura biturutse ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryiganjemo irishingiye ku gitsina no ku mitungo, irikomeretsa umubiri, umutima n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages