Uyu mukobwa wo mu Mujyi wa Leicester mu Bwongereza yavumbuye ko ibyo yakorewe n’uyu mugabo witwa Justin Smith ari icyaha ubwo yahabwaga amasomo ajyanye n’imyororokere ku ishuri.

Buri gihe iyo yibutse ubwana bwe aya mateka akomeye amugaruka mu mutwe kuyigobotora bikamugora.

Uyu mukobwa yasambanyijwe n’umugabo wa se ubwo yari afite imyaka umunani kugeza kuri 14 mbere yo kubohoka akabibwira inshuti y’umuryango wabo, Polisi ikabyinjiramo.

Ubwo iki kirego cyatangwaga bwa mbere Polisi ntabwo yigeze isuzuma telefoni cyangwa mudasobwa z’uwakekwaga ngo hashakwe ibimenyetso bituma nyuma giteshwa agaciro.

Byatwaye imyaka 10 kugira ngo uyu mugabo yongere gukurikiranwa. Ikirego cyarongeye kirafungurwa ubwo uyu mugabo yari ari gukurikiranwaho ibyaha byo kubika amafoto y’ubwambure bw’abana bato.

Byaje kurangira Smith akatiwe imyaka itandatu n’Urukiko rwa Leicester kubera ibyaha bijyanye no gusambanya abana.

Flynnley yagize ihungabana agira ibibazo byo mu mutwe birimo ikizwi nka ‘Post-traumatic stress disorder: PTSD”

Yabwiye The Sun ati “Kumufunga byaranyorohereje ariko imyaka itandatu ntihagije. Ubu navuga ko ndi mu gifungo cya burundu kubera ibyo yankoreye. Kubera iki we iki gifungo batakimuha.”

Ubwo Flynnley yari afite imyaka umunani nyina yatangiye guteretana na Smith, ni na ho yatangiye gusambanya uyu mwana. Uyu mugabo w’imyaka 49 yahengeraga nyina asinziriye ubundi agasambanya Flynnley. Hari n’ubwo bamutaga mu buriri akamusohokana.

Flynnley ati “Bigitangira numvaga ko ari ibisanzwe, nyuma ubwo twari turi kwiga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nyuma y’imyaka itandatu ni bwo natangiye gutekereza ko bitari bisanzwe.”

“Byatumye niyanga, numvaga nta muntu nabibwira kubera ko yambwiye ko byakwangiza umuryango. Yatangiye kubikora ubwo nta muntu washoboraga kumufata.”

Flynnley ntabwo yigeze abibwira nyina na rimwe kuko yatekerezaga ko bagenzi be bazamuseka bakamuserereza ko asangiye umugabo na nyina bikajyana ko n’umugabo wa nyina yamuteraga ubwoba.

Icyakora yishatsemo imbaraga abibwira inshuti y’umuryango na yo ibibwira nyirasenge na we abibwira nyina ari na we wajyanye ikirego kuri Polisi.

Uyu mugabo yafashwe mu 2017 nyuma aza kurekurwa by’agateganyo Flynnley ajya kubana na se na nyirakuru, nyuma ikirego kirafungwa Flynnley ntiyahabwa ubutabera.

Flynnley yagize ubwoba yumva ko uwamusambanyije azamugirira nabi agahorana amakenga.

Nubwo yagize ihungabana rikomeye yarakomeje ariga mu 2021 ajya no muri kaminuza nyuma y’umwaka umwe abwirwa ko uwamusambanyije yongeye gutabwa muri yombi.

Nyuma Flynnley yahise ahamagara kuri Polisi ikirego cye kirafungurwa hashakwa ibimenyetso. Byarabonetse Smith ahamwa ibyaha byo gusambanya abana batatu babiri bari bafite imyaka iri munsi ya 13 afungwa imyaka itandatu.

Flynnley ubu uhanganye n’ibikomere yatewe ari gushaka uburyo anarega Polisi yanze kwita ku kibazo cye rugikubita bigatuma ubuzima bwe bwangirika cyane.