00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahemberwa gukora ubusa

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 15 March 2026 saa 10:56
Yasuwe :

Abantu benshi babyuka buri munsi bajya mu kazi. Turakora cyane, tukiyuha akuya kugira ngo tugire icyo tugeraho. Twumva ari ko bigomba kugenda kandi ntacyabihindura. Shoji Morimoto wo mu Buyapani we siko abibona.

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko mu 2018 yatangije umushinga wo kumukodesha kugira ngo mwirirwane ariko nta kindi kintu umwitezeho. Kuri we akabyita gukora ubusa, ati “Hire me to do nothing”.

Kuva yatangira uyu mushinga amaze gukodeshwa n’abantu barenga 4.000. Shoji aca Amadolari 68 kugira ngo ajyane na we aho ugiye kandi mbere ya Covid-19 yinjizaga arenga $300 ku munsi.

Icyo ugomba gukora ni umukuhamagara ukamubwira icyo ugiye gukora maze akaba ari kumwe na we mu gihe ugikora. Shoji yavuze ko hari abantu bagiye bamukodesha kugira ngo abaherekeze mu bintu bidasanzwe, urugero nk’abamusabye kubaherekeza gusinya impapuro za gatanya.

Nubwo yemera guherekeza abantu mu bintu byinshi, ntabwo ari byose kuko atemera guherekeza abantu bagiye kuryamana, cyangwa abagiye mu bitaramo.

Shoji yavuze ko adakunda kuvuga menshi kandi ari umuntu utuje cyane. Ibyo bimworohereza akazi kuko ataba asabwa kuganiriza abakiliya be. Abakiliya akunda kubona ni abantu bameze nkawe badakunda kuvuga menshi ahubwo bakeneye umuntu wo kuba bari kumwe kugira ngo ntibumve bafite irungu.

Uyu mugabo avuga ko impamvu yatangije uyu mushinga ari uko ashimishwa no kuba ari kumwe n’abantu.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, Shoji Morimoto yatangaje ko agiye kujya atanga serivisi ze ku buntu ariko abakiliya be bakamusubiza amafaranga yakoresheje atega cyangwa agura ibyo kurya.

Shoji Morimoto yemera ko akora ubusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages