Obama asigaje imyaka ibiri gusa ngo azinge utwangushye ave ahashyushye muri Maison Blanche / White House atangire gutekereza ku cyo azakora avuye ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika .
Akijya ku butegetsi, yari yashyuhije imitwe ya benshi babonaga aje nk’ukabya inzozi za Martin Luther King Jr. Intego ye “Yes We Can” yari ashyize imbere yiyamamaza mu matora yatumye agereranywa n’ibyamamare by’abaririmbyi , bamwe bakanatekereza ko azahabwa bimwe mu bihembo bikomeye ku Isi nk’icyitiriwe Nobel.
Muri Afurika ibintu byari byacitse bishimiye ko umwirabura wa mbere ayoboye igihugu gikomeye kurusha ibindi ku Isi. Kuba ise wa Obama akomoka muri Afurika byatumye Abanyafurika bishima batizigama bamwe bati ” Afurika yayoboye Amerika.”
Umunyamakuru wa Jeune Afrique, Damien Glez asanga Obama asigaje amahitamo abiri gusa. Gukora iyo bwabaga agafata imyanzuro yuje ubushishozi muri iyi myaka asigaranye ku buyobozi, cyangwa agatangira kuzinga utwe anatekereza icyo azakora mu masaziro ye.
Icyakoze mu gufasha Afurika, Obama arusha amanota Georges Bush yasimbuye kuko byibuze we yashoboye gutumira abakuru b’ibihugu bya Afurika, baraganira anabemerera imfashanyo.
Haracyari kare kumenya icyo Obama yazakora avuye ku butegetsi , azaba agifite imyaka 55 atarahita ajya mu kiruhuko cy’izabukuru, azakora iki?
Damien Glez arerekana ibintu bitanu Obama ashobora kuzakora avuye ku buyobozi bwa USA.
1 – Kuba umuyobozi w’ibikorwa byo kwamamaza umugore we Michelle ku buyobozi bwa USA.
Nubwo bigoye kwemera ko Michelle Obama yakwiyamamariza kuyobora USA abifitiye uburenganzira kuko n’umufasha wa Bill Clinton aziyamamaza mu 2016 ahagarariye Abademokarate.
Michelle Obama nawe aramutse agize igitekerezo cyo kwiyamamaza nta wundi yakwitabaza ngo amufashe Atari mugabo we Obama.
2 – Kuba umuririmbyi
Damien Glez asanga Obama yaba umuririmbyi w’akataraboneka dore ko yagiye yigana indirimbo nka “Stay Together" ya Al Green na "Sweet Home Chicago" ya Robert Johnson. Abona Obama yakwishingikiriza Beyonce Knowles na Jay Z bagize urugo rukomeye ku Isi ku bw’ikinyamakuru Vanity Fair agahita atera imbere muri muzika.
3 – Umukinnyi wa filimi
Uwabaye perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan yakinaga filimi, n’uwari guverineri wa California Arnold Schwarzenegger yasubiye gukina filimi.
Glez asaga Obama akinnye filimi bitaba ari igitangaza, cyane ko afite imiterere y’umubiri myiza kandi akaba aterura ubyuma.
4 – Umupasiteri
Glez asanga Obama yaba umwe mu ba pasiteri bakomeye b’abirabura nka Martin Luther King, Jesse Jackson cyangwa Al Sharpton nk’uko na Obama yabyivugiye mu 2011 ati ”Ubutegetsi bwatumye nkomera mu kwemera”.
Aho wenda uyu mugabo wahoze yitwa Hussein yafunga burundu umunwa w’abamushinjaga kuba umuyisiramu rwihishwa.
5. Obama yaba Perezida wa Kenya
Ibyo ari byo byose Obama ntahaze ubutegetsi ku buryo yakwitesha amahirwe yo kongera kuyobora. Gusa kuyobora USA byo ntibizongera kumushobokera. None ni ikihe gihugu kindi cyamuha ubwenegihugu agashyira akakiyobora? Nta kindi kitari icyo se akomokamo! Obama naramuka abishatse aziyamamariza kuyobora perezida wa Kenya abe ari we uyoboye icyo gihugu wa mbere ….w’umuzungu.


















TANGA IGITEKEREZO