Iyi myitwarire ya bamwe mu bapolisi bo muri Canada, Eric Stubbs yayigarutseho mu mashusho y’iminota irindwi bivugwa ko yari agenewe gukoreshwa imbere muri polisi gusa ariko birangira agiye hanze.
Muri aya mashusho, Eric Stubbs yumvikana abwira aba bapolisi ati “muhindure imyitwarire yanyu cyangwa musezere mu kazi. Abapolisi bari gukoresha amakuru abitse nk’ayabo ku giti cyabo, mu buryo bwo guhura n’abagore.”
Yavuze ko hari abapolisi bafashwe bafotora pulake z’imodoka z’abagore nyuma yo kubabona muri gym, mu kabari no mu mihanda, ubundi bakazishyira mu ikorabuhanga rya polisi kugira ngo babone amakuru yabo.
Ati “Twagiye tubona abapolisi bandikira abakorewe ibyaha babaga bari gufasha, mu buryo ubona busa n’ubugamije kubaka umubano w’abakundana. Muhindure imyitwarire yanyu.”
Uyu mupolisi avuze ibi mu gihe mu ntangiriro za 2026 Andrew Reesor wari umupolisi ahamijwe icyaha cyo kwinjira mu makuru ya Leta ashakamo imyirondoro y’abagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!