Ku wa 5 Nzeri 2025, abashinjacyaha batangaje ko Laura Lee Yourex, ushinjwa yemeye ibyo aregwa mu 2024, ndetse azaburanishwa ku byaha bitanu bikomeye. Mu gihe basanga byose bimuhama, ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka itandatu.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga, Yourex yohereje ijwi mu izina ry’imbwa ye yitwa Maya Jean Yourex, mu matora y’umuyobozi wa leta ya California yo mu 2021, ndetse iryo jwi ryarabazwe. Mu 2022, yongeye kubigerageza, ntibyamuhira, ubwo butumwa burangwa.
Nk’uko abashinjacyaha bakomeje babivuga, mu 2022 uyu mugore yagaragaje ifoto y’imbwa ye ku mbuga nkoranyambaga, yambaye ikimenyetso cyerekana ko yatoye. Hashize imyaka ibiri.
Leta ya California ntisaba abayituye gutanga imyirondoro mbere yo kwiyandikisha cyangwa gutora mu matora ya leta, nubwo ibyangombwa bisabwa ku batoye bwa mbere mu matora ya Leta y’Amerika.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, ntiyahwemye kuvuga ko amajwi atangwa hifashishijwe ubwo buryo bw’iposita, ashobora kuba intandaro y’amanyanga ndetse yasezeranyije ko azabihagarika mbere y’amatora yo mu 2026.
California ni imwe muri Leta 19 zatanze ibirego zisaba kudakurikiza iryo tegeko ryo kugaragaza ibyangombwa no kugenzura amajwi atangwa hifashishijwe agasanduku k’iposita.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!