Andrew Stowe uzateza cyamunara aya madarubindi yatangaje ko biteze kuzayagurisha ku £15.000 (miliyoni 18,8 Frw), muri cyamunara iteganyijwe ku wa 21 Kanama uyu mwaka, ikazaba hifashishijwe ikorabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus.
Stowe yabwiye BBC ko ubwo yabonaga ayo madarubindi atabyitayeho, gusa nyuma yo gukora iperereza, yaje gusanga koko ari yo yambawe na Gandhi.
Yagize ati "Umwe mu bakozi banjye yayanzaniye ambwira ko hari agapapuro kayaherekeje kemeza ko ari aya Gandhi. Numvise biteye amatsiko, ariko sinabyitaho nikomereza umunsi bisanzwe”.
Stowe ngo ntiyigeze ajya no kuyakura mu bubiko, aho yamaze iminsi irenga ibiri nta we uyakozeho. Yongeyeho ko ari amahirwe kuba yamugezeho atangiritse, kuko ashaje kandi akaba yari abitse mu bindi bintu byashoboraga kuyangiza.
Mu bushakashatsi yakoze, Stowe yasanze aya madarubindi ari aya Gandhi, hashingiwe ku bimenyetso by’igihe yatangiriye kwambara amadarubindi.
Mu myaka yo mu 1920 ngo nibwo Gandhi yahaye umwe mu bagize umuryango we ayo madarubindi, ubwo yari yaje kumusura muri Afrika y’Epfo. Gandhi yari azwiho gutanga ibikoresho bye ku buntu.
Aya madarubindi ngo yakomeje guhererekanwa n’ibisekuru by’umuryango wa Gandhi, kugeza magingo aya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!