Aya mafoto yasohotse mu kinyamakuru Architectural Digest agaragaza uburyo igice cyihariye uyu muryango wabagamo giteguye.
Uhereye mu ruganiriro ukagera ahafatirwa amafunguro, usanga hateguye mu buryo bwihariye kandi bubereye ijisho, ndetse byinshi byagiye bikorwa ku bufatanye bwa Michelle Obama n’umunyabugeni wo mu Mujyi wa Los Angeles witwa Michael S. Smith.
Smith yatangiye gutegura no gutaka White House kuva mu 2008, ubwo Obama yatangiraga manda ya mbere nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu munyabugeni avuga ko Umuryango wa Obama udakunda imiteguro n’ibikoresho bikabije, ahubwo wikundira ibintu byiza kandi byoroheje.
Byinshi mu bigaragara muri iki gice ni ibishushanyo byo mu gihe cya kera byakozwe n’abanyabugeni batandukanye barimo Robert Rauschenberg, Jasper Johns, Mark Rothko na Alma Thomas.
Smith avuga ko bahisemo abanyabugeni batatekerezaga ko ibikorwa byabo byagera muri White House kuko Michelle Obama yifuza ko amajwi mashya yakumvikana ku rwego rw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO