Aya ni amafoto yafashwe mu myaka ya za 1970 aho umuryango w’abantu batatu, umugabo n’umugore ndetse n’umwana wabo bagiriwe inama yo kubana n’intare mu nzu kugira ngo bazabashe gukina badasobwa filime bifuzaga, basobanukiwe neza iby’ ubuzima n’imibereho by’intare.
Tippi Hedren wari umukinnyi wa filime, we n’umugabo we Noel Marshall ndetse n’umwana wabo w’umukobwa Melanie Griffith bashakaga gukora filime ivuga ku ntare.
Bagiriwe inama na Ron Oxley umugabo wari ushinzwe kwita ku nyamaswa ko niba bashaka kumenya neza intare bagomba kubana nayo igihe runaka
Yagize ati “Kugira ngo mumenye neza ubuzima bw’intare ni ngombwa ko mubana nayo”
Yahise abaha intare bagomba kubana nayo bayita Neil , umukobwa wabo Melanie yamukomerekeje inshuro zirenga 50. Iyi filime yabatwaye miliyoni 17 z’amadolari ariko bayinjijemo miliyoni ebyiri gusa, bivuze ko bayigizemo igihombo cy’amadolari.
img86359|center>



















TANGA IGITEKEREZO